Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Uwasambanijwe afite imyaka 17 ntabone ubutabera ubuzima bwe n’uwo atwite buri mu kaga

Monday 21 October 2024
    Yasomwe na


Mu karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, mu kagari ka Gafumba, hari umwana duhaye izina rya "Keza" uvuga ko yasambanijwe afite imyaka 17 aterwa inda none ubu inda igize amezi 7 nta butabera arabona, byongeye ataramenya uko ubuzima bwe n’umwana buhagaze.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yageraga mu mudugudu uyu mukobwa atuyemo yasanze uyu mwana w’umukobwa yicaye muri santere hafi n’aho atuye afite agahinda, abajijwe ikibazo atangira kuganyira umunyamakuru ko aterwa ipfunywe no kuba ari hafi kwibaruka atarajya kwipimisha na rimwe, bitewe no kutagira umwitaho cyane ko ngo ari imfubyi.

Mu kiganiro uyu mwana yagiranye n’umunyamakuru yagize ati: "Ubuzima bwaranze, ishuri rinaniye njya gushaka akazi muri Musanze ahitwa mu Ibereshyi; ubwo narimo ngenda nimugoroba umugabo aranshuka aransambanya bimviramo gutwita, gusa sinshobora kumumenya na nimero yampaye ntabwo icamo naramubuze, ubwo nahise ngaruka hano mu rugo mbana na sogokuru muri iyi nzu twubakiwe na leta."

Uyu mwana w’umukobwa bigaragara ko atishoboye yakomeje agira ati: "Abantu bagiye bangira inama yo gukuramo iyi nda ndabyanga, ndiheba cyane ndetse nashatse no kwiyahura ariko uyu munsi ndimo kwicuza uburyo ngiye kubyara nta mwenda wo guhekamo umwana ngira, nta myenda y’umwana ngira, ikindi kimbabaza sindajya ku gipimo (kwipimisha), habe n’inshuro imwe ngo menye uko mpagaze, ubu inda yanjye ifite amezi 7. Ndasaba ubufasha abagiraneza, ejobundi hari abajyanama baje hano bambwira ko bazanjyana kwa muganga ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere."

Ni iki abaturanyi babivugaho?

Nyirangaruye uturanye n’uyu mwangavu yagize ati: "Uyu mwana twabonye ishyano rimugwiriye gutyo; ntagira shinge na rugero abana n’uyu sekuru umurera, dore inda ni nkuru ntarajya kwipimisha, ntagira akenda, mbese ubuzima bwe buri mu kaga akwiye gutabarwa. Hari n’igihe yashakaga kwiyahura bitewe n’agahinda."

Mu gahinda kenshi umusaza ubana n’uyu mwana yagize ati: "None nabigenza gute ko nashatse no kwiyahura nkimenya ko uyu mwana wanjye atwite! Cyane ko nanjye ubona ntashoboye no kureba sindeba neza, agomba kwangara akajya gushaka uwamuteye inda, byaranyobeye!"

Murwanashyaka Evariste, ni Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Mpuzamiryango y’ubutenganzira bwa muntu CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’Igihugu, aganira na Mamaurwagasabo.rw, yagize ati: "Icya mbere twavuga kuri icyo kibazo gikomeye nuko uwo mwana wasambanijwe yakwihutishwa kwa muganga akitabwaho agakurikiranwa n’abaganga kugira ngo ubuzima bwe n’uwo atwite budakomeza kujya mu kaga."

Yakomeje agira ati: "Iyo umwana ari mu bibazo nk’ibi yegera inzego z’ibanze zigomba gufata inshingano zikamufasha, yegera inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima bakamenya niba yaripimishije, niba ataripimishije bakamufasha, kuko biramutse bidakozwe ubuzima bwe buri muri kaga. Ibindi bijyanjye n’ubufasha biza nyuma kuko hari amafaranga atangwa ya social protection (kwita ku batishoboye) aba agenewe n’abahuye nibyo kibazo."

Me Sengoga Christophe umukozi wa HDI (Health Development Initiative) ushinzwe urwego rw’ubuzima n’uburenganzira avuga ko kutajya kwipimisha hakiri kare bishobora gutera ingaruka zikomeye ku mwana n’umubyeyi.

Ati: "Ntarirarenga, niba inda ifite amezi 7 icyo yakora cyihutirwa yagana inzego z’ubuzima bakamukurikirana aya mezi 2 asigaye, yajya ku gipimo bakareba uko bimeze. Byakagombye kuba byarakozwe mbere gusa haba harimo ingaruka nyinshi zirimo nuko ashobora kuba afite ubwandu (infections). Ashobora kugira ingaruka ku mwana, cyokoze agize Imana yasanga ntakibazo afite kuko hari abo byagiye bibaho muri ubu buryo ugasanga bafite ibibazo abandi bakaba bazima. Icyihutirwa rero nuko uwo mwana yagana inzego z’ubuzima bakamurebera uko bihagaze kugira ngo bamurinde ibi byago byinshi ashobora guhura nabyo."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko agiye guhita akurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse kugira ngo uwo mwangavu wasambanijwe afashwe gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima ngo kuko aricyo cyihutirwa.

Ati: "Murakoze kuri ayo makuru muduhaye; ubu ngiye guhita nkurikirana iki kibazo kugira ngo uwo mwana abashe kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwihuse, ikindi turagira inama urubyiruko rwacu by’umwihariko abangavu guhindura imyitwarire, bakajya birinda gushukwa, ndetse bajya batangira n’amakiru ku gihe kugira ngo ababahohotera bakurikiranwe."

Minisiteri y’iterambere ry’umuryango iherutse gutangaza ko mu ntara y’Amajyaruguru abangavu barenga 3700 barimo n’abari munsi y’imyaka 14 batewe inda mu mwaka umwe,

Kugeza ubu hagaragajwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abangavu bari munsi y’imyaka 19 bagera kuri 3724 babyaye inda zitateganyijwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Gashyantare 2024. Muri bo harimo bane babyaye batarageza ku myaka 14 y’amavuko.

Ikindi raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report) yo mu 2023 igaragaza ko abakobwa 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 babyaye mu mwaka wa 2023.

Mu gihe imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abakobwa batewe inda mu 2023 ari 19,406, biganjemo abari hagati y’imyaka 15 na 19.

Imibare igaragaza kandi ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yagiye ikurikiraho bagera ku 23,622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19,701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23,534.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru