Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gicumbi: Umugabo yafashe ku ngufu umukecuru wamwugamishije

Friday 22 July 2022
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, rwagejeje imbere y’Urukiko umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 58 y’amavuko.

Uwo mugabo icyo cyaha yagikoze tariki 24 Werurwe 2022 ubwo yari agiye kugama imvura ageze mu rugo asanga umukecuru yicaye ku buriri bwe ahita amusunikiraho baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramusambanya.

Icyo gihe bivugwa ko yanamurumye ijisho aramukomeretsa bikomeye, arangije ahita atoroka.

Tariki ya 15 Nyakanga 2022, mu kwiregura kwe, uregwa yemera icyaha akagisabira imbabazi, kandi akemera ko yagikoze azi ko gihanwa n’amategeko, ari na yo mpamvu yahise atoroka akaza gufatirwa ku kindi cyaha yari yakoze.

Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu hagati ya 1.000.000 na 2.000.000 nk’uko giteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru