Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

COVID-19 yakubye kabiri abarwaye umuvuduko w’amaraso

Thursday 15 February 2024
    Yasomwe na

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije bageze ku bihumbi 112 mu 2023 mu gihe kitageze ku myaka itatu.

Ni imibare yazamutse cyane mu gihe gito kuko mbere yuko Isi n’abanyarwanda muri rusange binjira mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 abari bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso bari ibihumbi 58.

Ni ikibazo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko umutwe yombi ko nabonye cyarazamutse kubera Igihe abanyarwanda bamaze badahurira ahantu rusange ngo bakorera siporo, nk’ikintu gifasha mu guhangana n’indwara zitandura.

Dr Ngirente ati: “Bimwe mu byadufashije kumenya ko hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abarwaye izi ndwara ni ubukangurambaga buhoraho bwakozwe kuri izi ndwara, kwisuzumisha hakiri kare no kuba serivisi z’ubuvuzi zararushijeho kwegerezwa abaturage.”

"Nko ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso ibishobora kuba byaratumye abawufite biyongera birimo kugabanya imyitozo ngororamubiri no kumara igihe abantu bari hamwe cyane ko amabwiriza ya Covid-19 yasabaga abantu kuguma mu ngo zabo."

Uretse umuvuduko w’amaraso, abarwaye diabète na bo bariyongereye kuko bavuye ku barenga ibihumbi 14,3 mbere ya Covid-19 bagera ku bihumbi 18 umwaka ushize, mu gihe n’abarwayi ba kanseri bavuye ku 4800 mu 2020 bakagera kuri 5200 mu 2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuba abantu batarakoraga siporo atariyo mpamvu yongereye izo ndwara ahubwo ngo bijyana no gufata amafunguro n’ibinyobwa mu buryo buteza ibibazo, nko kwibanda ku biryo byo mu nganda cyane, kunywa inzoga ku rugero rwo hejuru n’ibindi birimo ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri ibi bihe kandi abantu bari bahangayitse cyane haba kugira ubwoba ko icyorezo gishobora kubageraho cyangwa kubura amafaranga yo gukoresha kuko imirimo imwe n’imwe yari yarahagaze ubukungu bukazahara, usaganga umuntu ntiyasinziriye nk’uko bikwiriye, ibigira uruhare runini mu kuzamura iyi ndwara n’ibindi.

Mu kugerageza guhangana n’iki kibazo, igihugu cyakomeje kwegereza abaturarwanda bose serivisi z’ubuvuzi aho nko kuva mu 2020, hubatswe ibitaro byo ku rwego rw‘akarere bitatu byiyongera kuri 49 byari bisanzwe bihari, bijyanya no kongera inzobere zikora muri uru rwego ndetse no kuzamura umubare w’ibitaro byigisha no gukuba kane abakora mu buvuzi mu myaka ine.

Si ibyo gusa, hongerewe ibigo nderabuzima biva kuri 502 mu 2020 bigera kuri 513 bihari ubu ndetse hubakwa mavuriro mato agera ku 367, ibituma u Rwanda rubarura bene ayo mavuriro 1.252.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru