Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uganda: Museveni yavuze ko nta ‘guma mu rugo’ izaba kubera Ebola

Thursday 29 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’igihugu turimo Ebola.

Ebola yandurira mu gukora ku muntu wanduye cyangwa ahantu yakoze n’imyanda ye.

Mbere, ishyirahamwe ry’abaganga muri Uganda ryasabye ko uduce turimo iyi virusi hagati mu gihugu dushyirwa mu kato kugira ngo bahagarike ikwirakwira ryayo.

Mu ijambo rye mu ijoro ryacyeye, Perezida Museveni yavuze ko leta ifite ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo kubera ubunararibonye yagize kuri Ebola yateye na mbere hose cyane ko iyi ari inshuro ya kane Ebola igeze muri Uganda.

Museveni yavuze ko inzobere mu buvuzi zahanganye na Ebola mbere zoherejwe mu karere ka Mubende yibasiye.

Yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ’Guma mu Rugo’ cyane ko icyo cyorezo kitandurira mu mwuka.

Ubu birafata amasaha 24 ngo laboratoire zitange ibisubizo ku bipimo bya Ebola biba byafashwe.

Museveni yavuze ko leta izashyira laboratoire ku biro by’akarere ka Mubende, aho iki cyorezo cyabonetse mbere, mu kwihutisha kuyipima.

Abavuzi batandatu bavuye umugabo w’imyaka 24 byaje kumenyekana ko ari we wa mbere yabonetseho, nabo babasanzemo Ebola.

Abantu bose hamwe 24 nibo bimeze kwemezwa ko bayanduye muri Uganda, batanu muri bo byemejwe ko bishwe na Ebola kuva yahatangazwa mu cyumweru gishize.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru