Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

GATSIBO: Bamaze imyaka 5 bahendwa n’umuriro w’imirasire bifuza uhendutse

Saturday 15 February 2025
    Yasomwe na

Hari abaturage batuye mu mudugudu wa Rutenderi mu kagari ka Marimba mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bavuga ko bahawe umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ariko ukaba ubahenda cyane, bamwe baretse kuwukoresha.

Babitangarije Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga aho abo baturage batuye, arinaho hari Ihuriro ry’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku ziba abaha umuriro wo gucana mu ngo.

Aba baturage bavuga ko hari ibikoresho bimwe na bimwe bahisemo kudakoresha, kuko byo bitwara umuriro mwinshi, urugero nk’imashini zisya ibigori, bisaba ko ushyiramo umuriro urengeje ibihumbi bitanu ku munsi.

Gukoresha televisiyo nabyo ntibabikora buri gihe, kuko bisaba gushyiramo amafaranga arenze magana atanu uko ugiye kuyireba, nabwo ukayicana mu gihe kitarenze iminota mirongo itatu.

Umwe mu babangamiwe yagize ati: ”Amafaranga magana atanu ku munsi aragenda, sinshobora kwerekana ibintu birengeje iminota mirongo itatu, ndamutse nerekanye televisiyo umunsi wose hashobora kugenda amafaranga arenze ibihumbi bitanu’.

Undi nawe yagize ati: "Amafaranga y’umuriro tugura ameze nk’ukuntu twaguraga mitiyu, utaguze paka (ipaki), ushiramo vuba; firigo yo ntitwemerewe kuyikoresha kuko ntiwabona amafaranga ukoresha”

Undi nawe yavuze ko bigera nijoro bagahitamo kurara mu kizima.

Ati: ’Iyo bigeze nijoro amatara turayazimya, kugira ngo turondereze twa dufaranga tuba twashyize kuri telephone’’.

Aba baturage bavuga ko ibi bibateza ibihombo kuko hari ibikorwa bakabaye bafite nk’utubari ariko ntabihari, ikindi kandi bavuga ko uyu muriro utakigonderwa na buri wese, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu basaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga kandi utabahenze.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana SEKANYANGE Jean Leonard, avuga ko nyuma yo gusuzuma ko muri aka gace ko hakenewe umuriro ugezweho, ubu bagiye gushaka uko baganira na rwiyemezamirimo washyizeho iyi mirasire ubundi akayihakura, bakaba bahashyira umuriro w’amashanyarazi’’.

Yagize ati: ”Uwo muriro wabafashaga muri kino gihe, ariko kubera ko tugenda dushyiraho ahantu hose umuriro ugezweho, ni ukureba mu masezeraho na rwiyemezamirimo wahashyize biriya bikorwa bye, ntabwo ari ugupfa kubihagarika, ariko icyo twabizeza ni uko turimo turakwirakwiza umuriro uhantu hose by’umwihariko muri Kabarore, bitarenze uyu mwaka amashyanyarazi azaba yageze hose’.

Aba baturage basaba Leta kubafasha iki kibazo kigakemuka kuko kimaze igihe kirekire kirenga imyaka itanu kidakemurwa, kandi ikaba intandaro yo kudahabwa umuriro w’amashanyarazi kuko mu bihutirwa kugezwaho amashanyarazi batabarirwamo kandi ayo bafite abasubiza inyuma.

Yanditse na Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru