Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke baravuga ko bakogorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko bityo bakaba bifuza umuhanda wanyuramo imodoka, uturuka mu cy’inkware ugana muri uyu murenge.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Rusasa aho bamugaragarije ko beza imyaka irimo ibijumba, ibitoki, imyumbati, ibigori n’ibisheke ariko kubigeza ku isoko ngo biracyari imbogamizi.
Umwe muri aba baturage witwa Mukeshimana yagize ati:"Kugeza umusaruro ku isoko biracyari ikibazo , hano iwacu muri Rusasa tureza pee, ibitoki by’imineke , inyamunyu, ibijumba n’imyumbati ariko hari igihe ukenera kujyana ku isoko uwo musaruro ukabura uburyo bwo kuhagera; uko ureba uyu muhanda wo muri Gataba nta modoka yahagera, byibuze badukoreye uyu muhanda ukajya uduhuza na Nyabihu ndetse na Musanze byaba ari igisubizo kuri twebwe."
Undi muturage witwa Hakizimana yagize ati :"Ubu imodoka yagera hano twajya duoakiramo imyaka ikajya ku isoko ariko urabona ko dusa nabasigaye inyuma cyane; dufite abana bakagombye kugura amagare bakajya biteza imbere mu gihe uyu muhanda waba ukoze, turi mu bwigunge bwo kutagira umuhanda, guhahirana muri aka gace ni ikibazo, mbese kubona imodoka hano ni inzozi."
Bakomeza bavuga ko bibasa kwikorera ku mutwe imyaka bagakora urugendo bagiye kurema isoko rya cy’inkware, akaba ariho bahera basaba ko byibuze ko niyo hatashyirwamo kaburimbo ariko ugakorwa neza ku buryo ibinyabiziga bitandukanye byawukoresha ntankomyi.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere Mukandayisenga vestine ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twamwohereje ubutumwa bugufi kuri telefone ntiyabusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje























