Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gatsibo: Ubuhinzi bwa Hakizumwami bwatanze isomo ku bayobozi

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Hakizumwami Elie yasuwe n’abayobozi mu murima we mu Karere ka Gatsibo, abereka uburyo akoresha amazi y’imvura akayuhiza imyaka ye mu gihe cy’umwaka wose.

Uyu mugabo ubusanzwe utuye mu Bubiligi, ubwo abo bayobozi bo muri Komisiyo y’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gatsibo bamusuraga, yavuze ko uyu mushinga yawushoyemo amafaranga angana na miliyoni 24.

Izo miliyoni ni zo zubatswemo ibigega bibiri by’amazi biri mu butaka, akaba afite n’utumashini tuzamura amazi muri ibyo bigega tukayageza mu mirima ahingamo imbuto.

Uyu mugabo avuga ko ibikorwa byose akora yabikoze ku mufuka we nta muntu umuteye inkunga, nta banki yamufashije, nta muterankunga wamufashije, ahubwo ngo ni amafaranga y’umuryango we yakoresheje.

Ati “Mfite ibigega 2 byubatse mu butaka bikaba bifite ubushobozi bwo kwakira amazi ya metero kibe 210 nkoreresheje ubuso bwa metero kare 350, ni amazi menshi cyane nkoresha. Mu gihe k’izuba, nk’igihembwe gishize amazi nayakoresheje mu mezi abiri. Amazi nyakoresha mu mirima yange gusa, nayakoresha mu gihe cy’umwaka wose kuko arampagije. Ni ukuvuga ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri mba mfite amazi yo kuhira imirima yange.”

Akomeza avuga ko ubusanzwe amazi yajyaga ateza abaturage inkangu n’imyuzure, ko ubu yababereye igisubizo. Ati “Aho kugira ngo ayo mazi adusenyere aduteze inkangu cyangwa imyuzure, aho kugira ngo ayo mazi atubere ikibazo, ahubwo yatubereye igisubizo cyane cyane mu kwihaza mu biribwa. Ibi rero sinzabikora mu Rwanda gusa, nzabikora no mu bindi bihugu.”

Bizimana Leonidas, Perezida wa komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, yabwiye Imvaho Nshya ko bashimye ikoranabuhanga ryifashishwa na Hakizumwami, akagaragaza ko imwe mu myanzuro y’Inama Njyanama ari ugushishikariza abakoresha inyubako za Leta ndetse n’abaturage kujya bafata amazi aturutse ku bisenge by’izo nyubako kugira ngo akoreshwe mu buhinzi by’umwihariko mu gihe k’izuba.

Ati “Ririya koranabuhanga twararishimye cyane kuko ni ni imwe mu myanzuro tuzafata nk’inyubako z’akarere, iz’ibigo nderabuzima zikajya zifata ariya mazi hanyuma hagakoreshwa ririya koranabuhanga mu gihe k’izuba. Ahari ibigo Nderabuzima bidakenera amazi menshi cyane, bagakorana n’inzego zishinzwe ubuhinzi ayo mazi bakajya bayuhiza, ikindi dushaka ko n’abaturage bakoresha iri koranabuhanga.”

Hakizumwami Elie (uwa 3 uvuye iburyo) yereka Komisiyo y’Ubukungu n’Iterambere muri Njyanama y’akarere ka Gatsibo ibigega by’amazi y’imvura yuhiza imyaka ahinga (Foto Butare J.

Rugengamanzi Steven, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, ashima uyu mushinga, akavuga ko ari mwiza kuko ugamije kwereka abantu uko bakuhira imyaka yabo mu gihe bakoresheje uburyo bwo kwizigama amazi avuye ku nzu zabo.

Hakizumwami Elie atuye mu Bubiligi, avuga ko yagiye abona ubu buryo bwo kuhira imyaka hakoreshejwe amazi y’imvura bityo na we ahitamo kubuzana mu Rwanda.

Src/Imvaho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru