Editor
Hashize iminsi mike Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangaje amafaranga y’ishuri ntarengwa ku bigo byose by’amashuri y’inshuke, abana n’ayisumbuye bya Leta n’ibifashwa nayo.
Gusa nyuma gato y’iryo tangazo, Minisiteri yatangiye kubona abayobozi b’ibigo by’amashuri bazamuye ibiciro ku bindi bikoresho umubyeyi azagurira ku kigo cy’ishuri, aho ikarita y’ishuri hari abayishyize ku bihumbi 20.
Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbyuye ya Leta ndetse n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, yagarukaga ku myiteguro y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette yavuze ko hari amakuru yatanzwe ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye kurenga kuri aya mabwiriza.
Yagize ati “Hari abayobozi [b’ibigo by’amashuri] barimo kuzamura ibiciro by’ibikoresho bigurishirizwa ku ishuri. Hari urugero twabonye uwavuze ngo ikarita y’ishuri n’iyimyitwarire yayishyize ku bihumbi 20…’muraseka ariko twabibonye’.”
Aya mabwiriza agaragaza ko umunyeshuri utaha azajya yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akazajya yishyurirwa 85 000 Frw.
Nirere Claudette avuga ko impamvu y’ariya mabwiriza, harimo no guca izi ngeso zo guca amafaranga y’umurengera yajyaga ashyirwaho na bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’amashuri. Ati “Iyi karita yagombye kurenza maganatanu (500 Frw)?”
Muri ibi biganiro MINEDUC yagiranye n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, hari abagaragaje ko bari bagifite imishinga myiza nko kubaka inzitiro.
Ati “Hari n’abubaka amasale mberabyombi bagakoreramo ibindi bintu, ibyo na byo twasabye cyane cyane abayobozi b’Uturere tw’Umujyi wa Kigali kwegera ayo mashuri noneho bigasabwa bigashyirwa mu ngengo y’imari kuko nubundi aba ari amashuri ya Leta. Umuyobozi uzabirengaho azahanwa, ibi ntabwo ari ubwa mbere tubivuze kandi tuzakomeza kubisubiramo.”
Bamwe mu bayobizi b’Ibigo by’amashuri bagaragaza ko aya mabwiriza mashya ashobora kuzabagonga kuko hari n’abari bafite imishinga bari baratangiye kandi bumva ko hari uruhare ruzava mu babyeyi bayarereramo.
Aya mabwiriza yo ku itariki ya 14 Nzeri 2022, abuza kandi abayobozi b’ibigo kugira andi mafaranga baka ababyeyi ku bw’igikorwa runaka ikigo gishaka gukora mu ishoramari ryacyo, akagena ko igihe hagize igikenerwa gukorwa Inama y’ababyeyi izabigaragariza Minisiteri impamvu bikenewe nabwo ntibirenge amafaranga 7000 frw ku mwana umwe.























