Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kamarampaka muri Etiyopiya: Ababarirwa muri mirongo biciwe mu mvururu i Sidama

Monday 22 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Abayobozi b’ibitaro babwiye ibitangazamakuru ko abantu bagera kuri 25 bapfiriye mu bikorwa byo gushyamirana hagati y’inzego z’umutekano n’impirimbanyi mu majtyepfo ya Etiyopiya.

Abayobozi bavuze ko inzego z’umutekano zarashe amasasu mu gihe cy’imyigaragambyo mu gace ka Sidama.

Impirimbanyi zo mu bwoko bwa Sidama zari ziteze gutangaza ubwigenge bwa leta yabo ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Bashinja guverinoma kunanirwa gukora kamarampaka nk’uko bari barabisezeranyije.

Sinama ni ubwoko bwa gatanu mu bwinshi muri Etiyopiya, bugize 4% by’abaturage bose. Amoko ane akomeye afite uduce tugabanyije hakurikijwe uko ubwoko bugabanyije muri Etiyopiya.

Amakuru ava mu mpirimbanyi n’imiryango itavuga rumwe na leta avuga imibare iri hejuru y’impfu zigera kuri 60, ariko umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’umutekano mu karere, Andinet Ashenafi, yatanze gasopo ku cyo yise ikabyankuru mu mibare, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i Addis Ababa, Kalkidan Yibeltal abivuga.

Bwana Andinet yemereye BBC ko abantu bane bishwe mu mujyi wa Hawassa abandi 26 bagakomereka.

Abantu bo mu bundi bwoko nabo bishwe nyuma yo guterwa n’amatsinda y’abantu barubiye.

Itangazamakuru ryo mu gihugu rivuga ko abigaragambya bateye inzu abakerarugendo bararamo, bituma abakerarugendo 12 baherekezwa n’inzego z’umutekano.

Imiyoboro y’itumanaho rya interineti yarakaswe mu bice byo mu majyepfo y’igihugu kuva ku wa Kane, birimo n’umujyi ukomeye wa Hawassa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru