Umuryango mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, washinje ingabo z’Ishyaka rya Tigray, TPLF, kwica abasivile, ndetse n’agatsiko k’amabandi kawushamikiyeho kagafata ku ngufu abagore, abandi bagasambanya abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure biganjemo ab’imyaka 14 y’amavuko.
Ni ibyaha uyu muryango uvuga ko inyeshyamba za Tigray zakoreye mu migi ibiri ya Chenna na Kobo yo mu karere ka Ahmara umwaka ushize mu gisa no kwihimura ku ngabo za Leta babaga bahanganye.
Indorerezi za Amnesty zavuze ko igihamya giheruka vuba ari uko mu mezi 15 habajijwe abagore 30 bafashwe ku ngufu n’abandi bahohotewe, ibi bikaba byarabaye mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda mu 2021 nyuma yaho inyeshyamba za Tigray zigaruriye imigi ya Chenna na Kobo.
Sarah Jackson, Umuyobozi wungirije wa Amnesty muri Afurika y’Iburasirazuba n’ihembe rya Afurika, no mu karere k’ibiyaga bigari yashinje ingabo za Tigray kugaragaza uburakari n’ubugome bukabije ndetse ko barenze ku mahame mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Nibura ngo kimwe cya kabiri cy’abasambanyijwe bavuga ko bavuze ko byakozwe n’ayo mabandi yihishe mu ngabo za Tigray.
Umukobwa w’imyaka 14 yavuze ko ubwo yasambanywaga n’ayo mabandi byanabereye hamwe na nyina, nawe wari urimo gufatwa ku ngufu mu nzu yabo ubu akaba arembye cyane bitewe n’ubugome izo nyeshyamba zabikoranye.
Abaturage bo muri Kobo bavuga ko inyeshyamba za Tigray zicaga abasivile badafite intwaro mu bugome bukabije, zibabwira ko zirimo kwihorera.
Kugeza ubu iyi ntambara ya Ethiopia n’Inyeshyamba za Tigray imaze kugwamo abarenga ibihumbi 10 mu gihe abarenga miliyoni nyinshi bahunze Ingo zabo.






















