Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Isura ya Bob Marley yagarutse mu mwuzukuru we mu gitaramo i Birmingham

Tuesday 26 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abagize ibiserukuru bitatu by’umuryango wa Bob Marley baraza kuba bari mu gitaramo kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ni nyuma y’imyaka 50 ishize nyuma y’igitaramo cya mbere uyu muririmbyi yakoreye muri uyu mujyi ataratabaruka.

Umwuzukuru wa Bob Marley, Skip Marley araza kuririmba muri kino gitaramo kiza kuba gihagarariwe n’uwari umugore we Rita, akaba yaranafashaga kuririmba uyu wahoze ari umunyamuziki w’ikirangirire, hamwe n’umukobwa wiwe Cedella.

Iki gitaramo kiraza kuba kigizwe n’indirimbo za Bob Marley zisubirwamo n’itsinda ry’abaririmbyi Chineke, Orchestra baza kuba bari kumwe na Skip n’abandi.

Iki gitaramo kiri mu bikorwa byateguwe na BBC byo kwizihiza imyaka 60 igihugu cya Jamaica ari nacyo gihugu cya Bob Marley yavukiyemo kimaze kigenga, hamwe kandi no mu birori byo gutangiza imikino ya Commonwealth 2022 itegekanijwe kubera i Birmingham.

Skip Marley yagize ati: “Nditeguye kuririmbana na Chineke mu kugarura cyangwa kwibutsa abantu umuziki wa Sogokuru. Kuririmba mu gitaramo cyo mu Bwongereza aho umuziki wa sokuru usanzwe ukundwa cyane rwose biraza kuba ari ibintu bidasanzwe”.

Skip Marley ni umunyamuziki w’imyaka 26 yavukiye muri Jamaica, nyina ni Cedella Marley umuhanzikazi ukomeye kandi wahawe ibihembo 3 bya Grammys awards akaba ari umukobwa wa Bob Marley.

Hashize imyaka 41 Bob Marley ahitanwe na kanseri i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku myaka 36.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru