Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Johnston yahariye Rishi Sunak ku mwanya wa minisitiri w’intebe

Monday 24 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Boris Johnston wari uherutse kuva mu biruhuko yari yaragiyemo, akabivamo atabirangije kugira ngo yongere ahatanire kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubu yahariye Rishi Sunak.

Uyu mugabo w’imyaka 42 niwe uri guhabwa amahirwe menshi yo kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu giherutse gupfusha Umwamikazi wari umaze imyaka irenga 70 yimye.

Rishi Sunak, yigeze kuba Minisitiri ushinzwe imari mu Bwongereza ariko aza kwegura kubera ibyo atemeranyagaho na boss we icyo gihe wari Boris Johnston.

Biteganyijwe ku masaha ya nyuma ya saa sita ku isaha y’i Kigali ari bwo ari butangazwe k’umugaragaro ko asimbuye Liss Truss, uherutse kwegura nyuma yo kurengwa n’ibibazo by’ubukungu byugarije u Bwongereza.

Truss yabwiye itangazamakuru ko kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri iki gihe bishobora kuba ari ko kazi kavunanye kurusha akandi kose kaboneka ku isi.

Ibi kandi abihuza n’ibyo Tony Blair yigeze kuvuga.

Ngo mu Bwongereza muri iki gihe hari akajagari muri Politiki k’uburyo gushyira ibintu ku murongo bigoye cyane.

Kimwe mu bintu Rishi azibukirwaho mu mateka azakurikira kuba abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ni uko ari we muntu ugiye kuri uyu mwanya kandi adakomoka ku Bazungu kandi akiri muto.

Ni Umwongereza ukomoka ku Bahinde bakuriye muri Kenya ndetse no muri Tanzania.

Se yitwaga Yashvir Sunak n’aho Nyina akitwa Usha Sunak.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru