Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kenya: Depite arimo guhigwa ashinjwa kurasa akica umuntu ku biro by’itora

Wednesday 10 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Mu gihe Kenya iri mu bihe by’amatora yabaye ejo tariki ya 9 Kanama 2022, hari umudepite uregwa akaba anahigwa kubera gushinjwa kurasa akanica icyegera cy’uwo bahanganye mu matora, ibyo byabereye mu Burengerazuba bwa Kenya.

Ababibonye bavuga ko Didmus Barasa, umudepite w’agace kitwa Kimilili, yarashe uwo mugabo mu mutwe nyuma y’ubushyamirane ku biro by’itora mu ntara ya Bungoma.

Polisi yatangiye guhiga uyu mudepite urimo guhatanira manda ya kabiri mu matora y’uyu mwaka. Yahawe amasaha 24 yo kwishyikiriza abarimo gukora iperereza kuri urwo rupfu.

Abaturage muri Kenya ubu bategereje kumenya ibyavuye mu matora, mu gihe amajwi arimo kubarwa ku biro by’amatora bibarirwa mu bihumbi za mirongo biri mu gihugu.

Muri rusange mu gihugu hari ituze muri iki gihe bategereje ibiva mu matora.

Amatora yo mu 2007 aracyahanze Kenya, aho nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo imvururu zamaze ibyumweru hagapfa abantu 1,200, abagera ku 600,000 bagahunga ingo zabo.

Didmus Barasa uri guhigwa ntabwo ari mushya mu nkuru nk’izi. Umwaka ushize, yarafunzwe aregwa gukubita umunyamuziki wo muri aka gace.

Mbere yabaye umusirikare.

Aya matora aragaragara nk’irushanwa rikomeye ry’abakandida babiri, Raila Odinga w’imyaka 77 na William Ruto w’imyaka 55.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Odinga wabaye igihe kinini mu batavugarumwe n’ubutegetsi, abamushyigikiye bamuhimba Baba cgangwa Data mu kinyarwanda, ari kwiyamamariza uyu mwanya ku nshuro ya gatanu.

Ruto, usanzwe ari visi perezida, yagerageje kwiyegereza abanyakenya basanzwe yiyita “hustler”, ni inshuro ya mbere yiyamamaze kuri uyu mwanya.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, ’hustler’ bivuze umuntu w’amikoro aciriritse ukora ubushabitsi butandukanye ashakisha imibereho.

Abandi bakandida babiri – David Mwaure Waihiga na George Wajackoyah – nabo bari mu ihiganwa.

Gutsinda ku cyiciro cya mbere bisaba umukandida:

Hejuru ya 1/2 cy’amajwi yose y’abatoye mu gihugu
Nibura 25% by’amajwi mu ntara nibura 24 kuri 47 z’igihugu
Nyuma yo kubara amajwi ku biro by’itora, ababishinzwe bafata ifoto y’ibyayavuyemo bakayohereza ku biro by’itora by’akarere birimo, n’ahari kubarirwa amajwi ku rwego rw’igihugu.

Kugira ngo habemo umucyo, itangazamakuru, amashyaka ya politike hamwe n’amatsinda ya sosiyete sivile basabwe na bo kubara ibiva ku biro by’amatora bigera ku 40,000 biri mu gihugu.

Gusa komisiyo y’amatora yonyine ni yo yemerewe gutangaza uwatsinze itora rya perezida nyuma yo kugenzura amajwi yose yoherejwe ku biro bibara amatora yo mu gihugu hose.

Iyi komisiyo igomba gutangaza uwatsinze bitarenze iminsi irindwi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru