Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Mali: Abasaga 21 baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

Tuesday 9 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abasirikale 17 n’abasivile 4 bigaye mu gitero cy’abitwaje intwaro ku cyumweruru tariki 7 Nzeri, hafi y’umujyi wa Tessit mu gihugu cya Mali, nk’uko byatangajwe n’igisirikari cy’icyo gihugu.

Si abo gusa kuko abandi basirikare 9 nabo baburiwe irengero, ibikoresho ndetse n’imodoka nabyo birangizwa. Ibyo byatangajwe n’igisirikale cya Mali ku wa mbere nk’uko cyabitangaje mu itangazo ryasohowe. Gusa kugeza ubu harakekwa ko iki gitero cyagabwe n’ishami rya Leta ya Kisilamu.

Iryo tangazo riravuga riti: “Ku wa 7 Nzeri ahagana saa 15h00, imitwe y’ingabo za Tassit… yasubije cyane igitero gikomeye gihuriweho n’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro, bishoboka ko cyaturutse muri ISGS Leta ya kisilamu muri sahara yunganirwa n’inkunga z’indege zitagira abapilote n’imbunda zirasa amabombe.”

Reuters ivuga ko iki gihugu cya Mali cyugarijwe n’imitwe y’intagondwa z’Abayisilamu, imwe ifite aho ihuriye na Al Qaeda na Leta ya kisilamu. Kandi ubu yanakwirakwiriye no mubaturanyi nko mu gihugu cya Burkina Faso na Niger.

Icyo gitero cyabaye, abasirikale ba leta bavuga ko nibura baba barishe abasirikale 7 ku ruhande rw’umwanzi nk’uko iryo tangazo ribivuga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru