Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisitiri Dr Gashumba : Ntawafunze umupaka ariko turasaba abaturage kutajya ahari Ebola

Thursday 1 August 2019
    Yasomwe na

by Scovia Mutesi
Nyuma y’uko humvikanye amakuru ko umupaka w’uRwanda na Congo uhuza Goma na Rubavu ufunze, ibinyamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga byanditse ko umupaka wafunzwe, bavugaga ko byemejwe na Nduhungirehe Olivier umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu mugoroba kuva ku isaha ya sakumi yo kuwa 1 Kanama 2019 minisiteri y’ubuzima ihakanye ko nta mupaka wafunzwe ahubwo icyabaye ari ukuganiriza abaturage bigatuma batinda kwambuka.

Abanyamakuru bari bitabiriye

Minisitiri Nduhungirehe wari witabiriye iki kiganiro yagize ati “Nta mupaka ufunze kuko nta tangazo ryasohotse riwufunga ibindi ni ibihuha”. Abajijwe niba ibyo ibinyamakuru byavuze ko yemeje ko umupaka ufunzwe yirinze kugira icyo abivugaho, yakomeje avuga ko nubwo benshi mu baturage bakorera ingendo n’akazi muri kongo bavuze ko bahagaritswe kujya muri Kongo ariko ntawabubujije.
Ministeri y’Ubuzima yavuze ko umuntu wese uzambuka mu buryo bwa magendu cyangwa .

Nduhungirehe Olivier umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

kwambuka bizwi nka *Panya* azahura n’ibibazo bikakaye.
Minisitri w’ Ubuzima Dr. Diane Gashumba ati "Ntidushobora kwihanganira umuntu wese wajya hakujya muri Kongo, agamije guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, uwo byagaragaraho wese hari inzego zibishinzwe zizamukurikirana kandi ntibizamworohera ."

Minisitiri Gashumba akomeza avuga ko umuntu wese unyura mu nzira za panya kuri ubu agiye kujya ashinjwa kuzana icyorezo cya Ebola mu Rwanda, akajya ahanwa bikomeye.

Ubusanzwe icyorezo cya Ebola kimaze umwaka n’igice kigaragaye muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo.

Iki cyorezo cyatangiriye ahitwa Mbandaka, kigera Butembo, ubu kigeze mu mujyi wa Goma,aho abantu batatu ari bo muri uyu mujyi wa Goma muri Republika Iharanira Demokrasiya ya Kongo babiri bamaze gupfa ubu hakaba ri babiri bayirwaye(uwakane agaragaye muri uyu mugoroba nkuko ari amakuru ducyesha abariyo umugore wamugabo wapfuye kuwagatatu imugaragayeho).

Gashumba aburira Abanyarwanda baturiye ibice byegereye Kongo kwirinda gucumbikira abantu bose baturutse mu bice bigaragaramo Ebola byumwihariko abaturutse mu bice birimo Ebola kandi nugaragaje ibimenyetso bakajya kwamugaga kuko abaganga bahuguwe mu kwacyira uwo bacyeka.

Imibare ya Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko umuntu uheretse kusangwamo Ebola, hagaragajwe ko abantu 138 bahuye n’uyu muntu wamaze kwandura Ebola kurubu wa napfuye byumvikana ko iyi mibare nayo itizewe kuko batazi niba ntabandi bahuye nawe batabivuze.

U Rwanda rumaze gukingira abantu 3000 byumwihariko abantu bashobora kujya gutabara igihe Ebola yaba yageze mu Rwanda bigajemo abaganga abasirikare abapolisi.

Ubusanzwe iyi virus itera Ebola ikunze kugaragara mu nyamaswa nk’Inkende, Udusamunyiga n’amasha abanyarwanda basabwe kwirinda kurya itungo ryipfushije nkuko bisanzwe mumuco,n’ubwo ebola itaragera mu Rwanda abaturage bakwiye kurushaho kugira isuku bakaraba neza intocyi.

Ebola ntishobora kugera mu Rwanda hatabayeho kujya kuyizana bityo abanyarwanda basabwe kwirinda cyane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru