Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umugore wo muri Amerika amaze imyaka itatu abana n’umurambo wa nyina

Saturday 13 July 2019
    Yasomwe na

Umugore wo muri Leta ya Texas muri Amerika yatawe muri yombi nyuma y’uko umurambo wa nyina bawusanze mu nzu ye y’ibyumba bibiri abanamo n’umukobwa we.

Polisi icyeka ko uyu mukecuru w’imyaka 71, yapfuye yituye hasi mu 2016.

Umukobwa we w’imyaka 47, ashinjwa ko atabashije gufasha nyina igihe ibyo byabaga kuko ngo "yapfuye hashize iminsi" yituye hasi mu buryo butagombaga kumuhitana.
Amagufa y’umurambo w’uyu mukecuru bayasanze hasi mu cyumba muri iyi nzu. Umugore n’umukobwa we bo baryamaga mu kindi cyumba.

Umukobwa wapfushije nyirakuru afite imyaka 15 ibi biba icyo gihe - akaba yarabanye n’umurambo wa nyirakuru kuva ubwo, kubera iyo mpamvu ubu nyina arashinjwa "gukomeretsa umwana".

Uyu mukobwa ubu yashyikirijwe bene wabo ngo bamwiteho ndetse ari guhabwa ubufasha n’urwego rwo kurengera abana muri Amerika.

Ibyaha aregwa bimuhamye, nyina ashobora gufungwa imyaka 20 akanacibwa ihazabu y’amadolari 10 000 (ni hafi miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda).

Polisi ivuga ko uriya mukecuru yari umwe mu bantu bubashywe mu batuye ako gace, akaba yarakoze akazi karimo kuba umunyamabanga ndetse n’umufasha w’abarimu ku ishuri riri aha, akabikora hafi mu gihe cy’imyaka 35.

By Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru