Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Musanze: Abaturage babangamiwe n’uruganda rusya amabuye rukabatera indwara z’ubuhumekero

Tuesday 12 October 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Hari abaturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagali ka Rwambogo bavuga ko babangamiwe cyane n’uruganda rutunganya amabuye kuko ivumbi rivamo ribatera uburwayi burimo ubw’imyanya y’ubuhumekero.

Bamwe mu baganiye na mamaurwagasabo.rw bavuga ko kuva 2017 uruganda rwababujije umutekano kandi ikibazo cyabo ntaho batakigejeje ariko ntibabone ubarenganura.

Umusaza Gakuba Jean, avuga ko iki kibazo cyabo n’akarere ka Musanze ndetse n’intara y’Amajyaruguru bakizi.

Yagize ati "Njyewe na bagenzi banjye mu 2017, 2018, 2019 twandikiye akarere tubonye ntagisubizo tujya kwa Guverineri twibonanira imbona nkubone, atubwira ko ikibazo cyacu gifite ishingiro kandi ko Njyanama y’Akarere yateranye ikiga ku kibazo cyacu, ko ururuganda rudafite umwanya ahangaha."

Ibaruwa dufitiye copy ijyanye n’inzego abaturage bagiye bandikira zikakirwa ariko ntizigire icyo zibafashamo ku kibazo bafitanye n’uruganda rusya amabuye rukabatera ivumbi

Gakuba akomeza avuga ko nubwo COVID19 yateje ibibazo ariko batacitse intege bazasubira kwa Guverineri.

Ati "Mbere y’uko uyu mwaka urangira tugomba kujya kongera kubonana na Guverineri kuko ikibazo cyacu cyabaye agatereranzamba."

Undi uzwi ku izina rya Cyuzuzo we avuga ko ururuganda ruteye inkeke kuko rushobora no gutera uburwayi bw’umutima.

Ati "Mu by’ukuri njyewe uru ruganda rushobora kuzantera kurwara amatwi ndetse ntirengagije n’umutima."

Ubuyobazi bw’intara y’Amajyaruguru bwo buvuga ko iki kibazo cy’abo baturage kigiye gushakirwa umuti.

Guverineri w’Intara ya majyaruguru, Nyirarugero Dancilla, avuga ko iki kibazo cy’ababaturage atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana kikabonerwa umuti.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kuvugana n’umuyobozi w’uru ruganda kuko uwakoreshaga abakozi nka Gapitashefu yanze kuduha nimero y’umukoresha, we atangaza ko abaturage badashaka ko urwo ruganda rukorera aho.

Abaturage babangamiwe n’uru ruganda barenga10, kuva aho uruganda rukorera kugera aho abaturage batuye harimo intera ya metero 50.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru