Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Hari urubyiruko rushima Leta ingufu yashyize mu kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA

Saturday 25 September 2021
    Yasomwe na

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze bavuga ko kuba rwaregerejwe serivisi zo gupima , gutanga udukingirizo ,Imiti n’ibindi ku buntu byagabanyije ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Mu mwaka wa 2017 nibwo mu Karere ka Musanze hashinzwe ikigo cy’urubyiruko gitanga serivisi zitandukanye zo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Zimwe muri izi serivisi zirimo gupima ku bushake, gutanga imiti, gutanga ubujyanama ku kwirinda virusi itera SIDA no gufasha uwayanduye kumenya uko yitwara kugira atandukaza abandi.

Ntarambirwa Museveni ni umwe muri urwo rubyiruko, avuga ko usibye kuba baregerejwe izi serivisi zibarizwa muri iki kigo hari n’izindi nyigisho bahabwa mu mashuri zibakangurira kwirinda Virusi itera SIDA.

Agize ati “Numva Leta yarakoze ikintu gikomeye cyane kuko yadushyiriyeho ikigo gifite ibikoresho bipima ubwoko bw’amaraso bwa buri wese ndetse n’urubyiruko rurabyitabira cyane ku kigero gishimishije”.

Uwineza Mutoni Amandine avuga ko yigiye kuri iki kigo uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko batubwira uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Aragira ati “Ushobora gukora imibonano n’umuhungu wakeka ko yakwanduje Virusi itera SIDA ugahita uza muri iki kigo bakaguha ibinini bituma utayandura”.

Uwineza akomeza agira ati: Hari bamwe mu bayobozi bitwaza ububasha bafite bakanduza abana b’abakobwa virusi itera SIDA.

Umukozi ushinzwe ubukangurambanga n’inyigisho bigamije guhindura imyitwarire mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Nyirinkindi Aime Ernest, avuga ko mu mwaka wa 2004 Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga itanga imiti ku bantu bari barwaye SIDA.

Aragira ati “Virusi itera SIDA ushora kubana nayo ukarinda upfa utarwaye SIDA mu gihe wafashe neza imiti ”.

Ubushakashatsi bwakozwe na RPHIA mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko ubwandu bushya bugeze kuri 3%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 55% by’abakora umwuga w’uburaya bafite virusi itera SIDA ndetse ko ari nabo bakwirakwiza Virusi itera SIDA ugeranije n’ibindi byiciro.

Nubwo bimeze gutya ariko ,Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga imiti yo kurinda abakora umwuga w’uburaya batarandura Virusi itera SIDA.

Isi ifite intego yuko byibura muri mililitiro imwe y’amaraso ku muntu ufiite virusi itera ufata imiti neza hagaragaramo VIRUSI zitarenze 1000, mu gihe u Rwanda rwo rufite gahunda yuko muri mililitiro imwe y’amaraso habonekamo VIH200.

Isi ifite gahunda yo kurandura burundu SIDA mu mwaka wa 2030.

Inkuru yakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru batandukanye ari bo,
1.Muhizi Elisee
2.Ntambara Garleon
3.Munezero J.D’Arc
4.Kayitare Jean Bosco
5.Nsengumuremyi Ephrem
6.Ntakandi Amani
7.Kayitesi Carine

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru