Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Kanziga watewe icumu ku kibero agerageza guhunga interahamwe arashimira Inkotanyi zamurokoye

Wednesday 10 April 2024
    Yasomwe na


Kanziga Denyse warokotse Jenoside yakorewe muri Mata 1994, arokokera mu karere ka Rusizi kuri ubu atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza afite abana batatu n’undi umwe arera arashimira Inkotanyi zitanze zikabunamuraho icumu.

Mu kiganiro cy’ubuhamya yagiranye na Mamaurwagasabo, uyu mubyeyi w’imyaka 47 avuga ko yanyuze mu nzira y’umusaraba ndetse ubwo Interahanwe zashakaga kumwica zamuteye icumu ku kibero, nubu aracyafite igikomere. Avuga ko ashimira Imana aho imugejeje nyuma y’imyaka 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati: "Amateka yanjye ni maremare, narokokeye mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Nkanka. Bari badushyize hamwe bagiye kutwica ubwo njye nuriye igipangu nshaka kubacika nurira ku kigo cy’ababikira bantera icumu mu kibero, niruka mvirirana banziritse igitambaro muri icyo gikomere; icyo gihe narimfite imyaka 15, ifirimbi yavuze bageze mu marembo y’urugo."

Yakomeje agira ati: "Musaza wanjye bamutemye ijosi ndeba, ubwo niko twari turi hagati mu mirambo imvura iguye twerekeza ahari komine kamembe, niho twatataniye. Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro. Habereye ibikorwa bibi by’urukozasoni kuko abagore bafatwaga ku ngufu barangiza bakicwa. Hari umubyeyi witwaga Theresia barasatuye bamukurano uruhinja kuko yari atwite ngo barebe umwana w’Umututsi uburyo aba ameze; ni urugendo rurerure."

Uyu mubyeyi akomeza avuga urugendo rukomeye banyuzemo ndetse ashimira Inkotanyi zafashe iya mbere ziza kubarokora ngo kuko iyo ngo bataza kurokora Abatutsi baba ntawabashije kurokoka.

Yagize ati: "Ndashimira Inkotanyi cyane zaturokoye kuko zaje Interahanwe zitujyanye i Nyarushishi ngo zitwice. Ndetse ngashimira n’Imana yemeye ko ubu ndiho nkaba mfite umuryango, ndashimira na Leta yacu ikomeje kutwitaho tukaba tubayeho neza, navuye Rusizi nza kuba Musanze, mbayeho neza ndatekanye, nubwo iki gikomere kijya kimbabaza cyane mu kuguru kukandya."

Imyaka 30 irashyize Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa Abayirokotse bavuga ko bagenda biteza imbere mu mibereho y’ubuzima bwabo ndetse bamwe bagenda bakira ibikomere byo ku mubiri batewe na Jenoside nubwo hari abandi batarabasha kuruhuka no gutuza mu mitima yabo ngo bitewe nuko bataramenya ahajugunywe imibiri y’ababo. Aha niho bahera basaba abazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside kuhavuga bagashyingurwa mu cyubahiro.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru