Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

MALAWI: YARUSIMBUTSE 3 NYUMA YUKO UWAGOMBAGA KUMWICA YAHAGARITSE AKAZI ATAMUGEZEHO

Thursday 21 February 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Ari ku rutonde rw’abantu bakatiwe kwicwa muri Malawi, Byson Kaula yarokotse inshuro 3 bitewe nuko ibyo bihe byose uwagombaga kumwica amumanitse yahagaritse akazi atarasoza umubare wabo yagombaga kunyonga uwo munsi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko umugabo ukomoka mu gihugu cya Malawi yakomeje kubaho kugeza igihe Leta ihagarikiye igikorwa cyo kunyonga abantu. Ubwo uyu mugabo yari ku rutonde rwabagomba kumanikwa, ako kazi kakorwaga n’umunyafrika yepfo wakoraga akazi ko kwica abantu abamanitse mu bihugu bitandukanye.

Ubwo uyu muny’Afrikayepfo yageraga mu gihugu cya Malawi, Boyson avuga ko yibuka ko izina ryiwe ryari ku rutonde rw’abantu 21 bagombaga kwicwa mu gihe cy’amasaha runaka. Uyu mugabo wagombaga kumwica akaba yarakoze akazi kugeza isakenda aho yananiriwe akarekeraho bituma abo atgezeho barusimbuka barimo na Boyson utanga ubu buhamya.

Abantu batatu bari basigaye bagombaga kuzategereza igihe uyu mugabo yari kuzagarukira.

Mu mwaka wa 2007 haciyeho imyaka 25 Byson afunzwe, imanza z’abari bakatiwe igihano cy’urupfu bisabwa ko zisubirwamwo.
Igihe abacamanza bavugiye ko bagiye gutwara Byson muri mu rukiko yabanje kwanga kubera ubwoba bw’ibyo yaramaze kubona gusa yaje gutungurwa n’umwanzuro w’urukiko wamumenyeshaga ko yigenga ashatse yakwitahira.

Src BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru