Alice Umugiraneza
Bamwe mu baturae bo mu karere ka Musanze, mu murenge wa cyuve, mu kagali ka Cyabagarura barishimira uburyo biteje imbere babikesha kwibumbira hamwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bityo bakikura mubukene.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bagaragaje uko kwibumbira hamwe mu matsinda byabafashije kugera kundoto zabo.
Uwimana Jean marie vianne ni umwe mu banyamuryango b’itsinda Ubumwe association, yagize ati"Njyewe iri tsinda nkirigeramo nahise mbona ko nari narahombye kuko mbere amafaranga yose nabonaga nayakoreshaga nabi ariko ahangaha amafaranga bampaye kuko yari menshi nahise nkoramo umushinga w’ubworozi bw’ inkoko ubungubu buri cyumweru nshobora kugurisha inkoko 50 nkaguramo izindi."
Akomeza agira inama umuntu wese utagira ishyirahamwe cyangwa ikibina abarizwamo ko iterambere rizamugora.
Ati "Ntawigira wenyine; nk’ubu nkanjye iyo nkeneye amafaranga ndagenda mu kibina bakanguriza kandi ku nyungu nkeya."
Tuyisenge Innocent ni we uhagarariye ikibina Ubumwe association, yagize ati" Nkanjye uhagarariye ikibina tujya kugitangira twagendeye ku ntego ivuga ko ’Ababiri bashyize hamwe baruta umunani urasana’, niyo mpamvu twishyize hamwe aho buri cyumweru buri munyamuryango atanga umugabane shingiro frw 22,000. Uko abanyamuryango ari 30 yose tukayateraniriza umwe agafata ibihumbi 600.000 ukuyemo ubwizigame buhoraho mu isanduku y’ikibina."
Tuyisenge akomeza avugako ikibina cyatangiye umunyamuryango atanga amafaranga ibihumbi 1,0000 kigenda gikura kihers ku frw 15000 tugera kuri 20000 none tugeze kuri frw 22000. Ubu tugeze kure kuko dusigaye dukorana n’ibigo by’imari, twafunguje konte muri Sacco,tukaba tunateganya ko ikibina cyahinduka coperative.
Ubuyobozi bw’inzego zibanze buhamya ko amatsinda mato mata agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Niyoyita Ally ni Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Akgali ka Cyabagarura, yagize ati" ibimina biri muri gahunda za Leta, ni mihigo y’akarere ko abaturage bose bibumbira mu matsinda.Hari amatsinda atandukanye nk’amatsida ya mituweli, ingobyi, hari n’ayo abaturage bikorera ubwabo bakazagabana ku mwaka".
Avugaka aya matsinda mato mato yabafashije cyane kuko banki ramberi yari igiye gutuma abaturage bakena kuko umuturage yakeneraga amafaranga ku buryo bwihuse akajya kureba umuntu ucuruza urunguze, yamuha nkibihumbi 100 000 bagahita bandika ko baguze nk’umurina ufite agaciro kibihumbi 300 000 igihe cyo kuyamusubiza atayamuha umurima akawegukana. Ariko ubu umuturage aragenda mu itsinda abamo bakamuguriza kandi ku nyungu nkeya.
Akomeza atanga inama muri rusange ko buri muturage wese agomba kugira itsinda abarizwamo ryo kwikura mu bukene.
Akagali ka cyabagarura gatuwe na baturage basaga 15,150 gafite imidugudu 10 habarizwamo amatsinda matoya asaga 200.






















