Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Umuturage wangiritse ingingo z’umubiri arasaba ubufasha

Tuesday 5 November 2024
    Yasomwe na


Mukeshimana Alice w’imyaka 34 utuye mu kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi w’Akarere ka Musanze, yangiritse zimwe mu ngingo z’umubiri asabwa miliyoni 4 kugira ngo avurwe akire, ubu burwayi abumaranye imyaka 10 arasaba ubufasha.

Uyu muturage yabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Kimonyi, aho uyu muturage yari yaje gutakambira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari bwaje kwakira ibibazo by’abaturage.

Ati: "Maze imyaka 10 mfashwe n’uburwayi bw’amagufwa, nageze mu nzego zitandukanye, Akarere, Intara , Minaloc, Minisante na Perezidanse, hose narahageze nsaba ubufasha bakangarura ku karere. Ubu uyu munsi narimfite gahunda yo gusubira gutakambira kuri Perezidanse ariko numvise ko abayobozi baza hano ndabireka kugira ngo mbagezeho ikibazo ntabanje gutwika amatike kandi ntabushobozi bundi mfite."

Uyu mubyeyi w’abana batatu yakomeje avuga ko akomeje kuzahazwa n’ubu burwayi bwamunze amagufwa yo mu kuguru kw’iburyo, cyokoze ngo ubushobozi yabona we ku giti cye ntibwarenga Miliyoni 1 akaba ariho asaba ko yaterwa ingabo mu bitugu n’ubuyobozi bw’Akarere.

Ati: "Mfite abana ngomba kwitaho kuko ndibana, cyokoze nakwemera n’isambu mbamo nkayitanga ariko ngakira ubu burwayi byibuze nabona nka miliyoni 1, ubuyobozi nabwo bukamfasha kuko ndababaye cyane kandi mpora nsiragira hirya no hino ariko byaranze."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirgira Clarise yavuze ko uyu muturage yabagejejeho iki kibazo afite, bityo ngo nabo bagiye kureba icyo bamufasha kugira ngo azabashe kwivuza akire.

Ati: "Ikibazo uyu muturage yatugejejeho twacyumvise kandi amahirwe nuko uburwayi afite bw’amagufa buvurirwa mu Rwanda, ubu rero natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere tugiye kureba uko yafashwa kugira ngo abashe kwivuza akire, ikindi cyiza nuko yatugaragarije ko afite aho twahera tumufasha, twafashe amazina ye azafashwa avurwe akire."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru