Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kitabi akagari ka Mujuga umudugudu wa Nyakanyeri abaturage bavuga ko babangamiwe no kuba mu icuraburindi nyamara hari amapoto amaze igihe arambitse aha mudugudu ariko bakaba barategereje umuriro bagaheba.
Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kitabi akagari ka Mujuga umudugudu wa Nyakanyeri hari abaturage twasuye batubwira ko babangamiwe no kuba mu icuraburindi ryo kutagira umuriro nyamara hari amapoto amaze igihe arambitse muri uyu mudugudu ariko kubona umuriro byo bikaba byarabaye umugani.
Umwe yagize ati“bazanye amapoto batura hariya gusa ntibaza ngo bapime cyangwango bacukure n’imyobo ubu hashize amezi agera kuri atanu”.
Undi nawe ati“Nyine nta kundi twariyakiriye none se ko bayihaye iyindi midugudu naho mu mudugudu wa Nyakanyeri rikarangira twebwe ntawo baduhaye ariko icyakora twabonye amafoto bayarunze hariya mu muhanda twarategereje ko bayashinga turaheba”.
Aba baturage bavuga ko kubona servise z’ikeneye ikoranabuhanga bibagora ndetse na Serivise ku Kagari zikagenda gake bitewe n’iki kibazo cy’umuriro bakaboneraho gusaba ko imirimo yo kubagezaho amashanyarazi yakwihutishwa kuko byatuma nabo babasha kuwubyaza umusaruro bakihangira imirimo.
Ati “Nkubu hano iyo tugiye ku kagari imashine ya sosiyali ikazima ubwo twese turataha”.
Undi nawe ati ”Hari nk’abize imyuga itandukanye hano tubonye amashanyarazi twabasha kuwubyaza umusaruro natwe tukiteza imbere”.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’umurenge wa Kitabi Gasore Jean Claude ahumuriza aba baturage ababwira ko bakwihangana kuko imirimo yo kubagezaho umuriro irimbanyije mu gihe kitarambiranye ko nabo baza kuva mu icuraburindi.
Ati “Amashanyarazi na n’ubu biracyakomeje kuko ni umushinga wa REG n’ubu baracyakora kandi umurenge wacu wose amashanyarazi azageramo muri iyo poroject, nuko umuturage ashobora kubona bashinze amapoto mu wundi mudugudu iwabo batarahashinga akumva ko bitari buhagere kubera ko ari umushinga uri gukorera mu mirenge icyenda nibagegereze bihanganye nabyo biraza gukemuka”.
Kuri ubu mu mibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko akarere ka Nyamagabe kari ku kigero cya 72% mu kugeza amasharazi ku baturage, arimo akomoka ku muyoboro mugari ndetse n’izindi ngufu. Gusa ariko iyi minisiteri ikaba yari yarihaye intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose mu gihugu 100% bitarenze mu mwaka utaha wa 2026.























