Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyanza: Umukecuru arishinganisha kuri Leta, ni nyuma yo amaze igihe yarajujubijwe n’umuturanyi

Tuesday 2 September 2025
    Yasomwe na

Umukecuru witwa Mukeshimana Cecile w’imyaka 73 warakotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi mu kagari ka Karama mu mudugudu wa Nyabinombe, arishinganisha ndetse anasaba ubuyobozi bukuru bw’akarere na RIB kwinjira mu kibazo cye afitanye n’umuturanyi we witwa Alex Twagirumukiza umuhoza ku nkeke akanamubwira ko azamuhitana.
Mukeshimana avuga ko amaze igihe yarashyikirije ikirego cye Inzego z’ibanze na RIB ariko akaba nta gisubizo abona.


Mukeshimana Cecile w’imyaka 73 wo Mukarere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi akagari ka Karama umudugudu wa Nyabinombe arishinganisha kuri Leta.

Byadusabye kugenda ibirometero bigera kuri 20 uvuye mu mugi wa Nyanza kugira ngo tugere ku mukecuru witwa Mukeshimana Cecile w’imyaka 73 utuye mu murenge wa Cyabakamyi akagari ka Karama umudugudu wa Nyabinombe.

Ni umukecuru warokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, mu gahinda kenshi yatubwiye ko hari umuturanyi we witwa Alex Twagirumukiza uhora umugirira nabi akaba anavuga ko azanyurwa amwishe.

Mukeshimana Ceceile yagize ati”Uwitwa Alex Twagiramukiza yaranyoneshejereje budakeye kabiri antumaho uwo bita Kalisa arantega mu nzira ankubita amabuye. Nanone ntashye maze gukubitirwa mumudugudu abantu bose bareba nsanga Alex yohereje uwo bita Samuel antemera ugiti cy’umuyenzi kiri mu rubibi agitemeramo hagati budakeye kabiri ntakiri abayobozi bose banga kunyumva daceceka ndinumira”.


Igiti cyo munsi y’urugo cyatemwe.

Uyu mukecuru avuga ko amaze igihe yarashyikirije ikirego cye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse na RIB, ariko akaba nta gisubizo abona kandi abamugiriye nabi bagakomeza kwidegembya bamukina ku mubyimba ndetse umunsi ku munsi niko akomeza kugirirwa nabi, akabura uwo atakira kuko ubuyobozi bwakamurengeye butamwumva, Kuri ubu akaba yishinganishije kuko buri gihe ahorana impungenge ko bazamwica.

Mukeshimana yagize ati “Yaba mudugudu, uw’akagari n’umurenge bose iki kibazo barakizi ahubwo barakirengagije, Alex agenda avuga ko umurenge wose wa Cyabakamyi yawifatiye ngo ntacyo namukoraho ubwo RIB yaraje nayo, gitifu w’akagari amukorera impapuro mpimbano bukeye agezeyo ahita agaruka yidoga ngo aratsinze, umuntu anzengereza atyo nabuze ubuyobozi bundenganura Alex aragenda akagura no kuri RIB hose nta hantu yasize, kugeza ubu banyise injajwa y’umusazi”.


Ikawa z’umukecuru zangirijwe.

Ku ruhande rw’abaturage nabo bahamya ko iki kibazo bakizi.

Umuturage umwe ati “Ikibazo cy’uyu mukecuru iyo tukirebye tubona ari indengakamere tubona cyaraturenze yatemewe ikawa ku gasozi ukagerekaho ukareba ukuntu baje bakamutemera igiti munsi y’urugo yitereye kimaze imyaka cumi n’umunani bakagitemeramo hagati.

Ku ruhande rwa Alex Twagirimukiza we abihakana yivuye inyuma akavuga ko abeshyerwa.
Yagize ati nukuri kw’imana arambeshyera no muri RIB nagiyeyo ndabisobanura ndataha rwose”.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyabakamyi CYAMBARI Jean Pierre yabwiye Mama urwagasabo TV ko iki kibazo kirigukirikirwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati“ikibazo naracyumvise mu nzego, kiri mu butabera RIB irimo kugikurikirana rero ikibazo kiri mu nzego z’ubutabera kiri gukurikiranwa, kiba gifite umurongo kigomba kuganamo”.

Abaturage bavuga ko uyu mukecuru iki kibazo cye kidakurikiranwe n’inzego bireba gishobora no kuzabyara Urupfu.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru