Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyarugenge: Yahise aburwa irengero nyuma yo gutwika umugore we mu myanya y’ibanga akoresheje fer a betton ishyushye

Tuesday 23 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Umugabo witwa Damascene w’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya muri Nyarugenge arashakishwa na Polisi akurikiranyweho gutwika umugore we n’icyuma gishyushye ahantu hatandukanye harimo no ku myanya y’ibanga.

Umugore we witwa Clarisse afite imyaka 19 y’amavuko ubu akaba yajyanjywe ku kigo nderabuzima cya Kanyinya.

Amakuru avuga ko Damascene yatwitse umugore we henshi ku mubiri we harimo no ku kibuno
Nyuma ngo yamufungiranye mu nzu, ariko abashinzwe umutekano baraza baruca bamukuramo bamujyana kwa muganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya Jean Claude Niyibizi yabwiye Umuseke ko biriya byaraye bibaye ahagana sa moya z’ijoro.

Ati: “ Byabaye Damascene yakoreye umugore we iyicarubozo. Twamubuze ariko hari amakuru dufite y’uko yaba yagiye za Kamonyi tuzamufata.”

Avuga ko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko umugore yari afite imyaka 19 y’amavuko kandi ngo amategeko ntiyemerera umuntu ufite iriya myaka gushaka.

Asaba abaturage kujya baha amakuru abayobozi igihe cyose bumvise ko hari urugo rurimo amakimbirane, hakaba hakumirwa ko yavamo ubwicanyi cyangwa ikindi cyabangamira uburenganzira bwa muntu.

Inkuru dukesha Umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru