Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Perezida Doumbouya yashizeho Minisitiri w’intebe

Wednesday 28 February 2024
    Yasomwe na

Nyuma y’iminsi mike asheshe Guverinoma, Perezida w’Inzibacyuho muri Guinea Conakry, Mamadu Doumbouya yashyizeho Minisitiri w’Intebe ugiye kumufasha gushyiraho indi.

Agatsiko k’abasirikare kari ku butegetsi muri Gineya kayobowe na Doumbouya kavuga ko kashyizeho minisitiri w’intebe mushya, nyuma y’iminsi umunani iyariho isheshwe.

Ibyo bibaye mu gihe mu murwa mukuru Conakry, bisa n’aho ubuzima bwahagaze ku munsi wa kabiri w’imyigaragambyo ibera mu gihugu cyose.

Abigaragambya barasaba ko umuyobozi w’urugaga ufunzwe arekurwa, n’ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka. Ikindi basaba ni ukureka itangazamakuru rikisanzura kandi imibereho y’abakozi ba Leta ikavugurura.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, byatangaje ko umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare bari ku butegetsi, jenerali Mamady Doumbouya, yavugiye kuri televisiyo ko “Amadou Oury Bah, impuguke mu by’ubukungu, yagizwe minisiti w’intebe n’umukuru wa guverinoma”.

Uwo muvugizi yavuze ko akazi k’ibanze ka Oury Bah ari uguhosha umwuka mubi hagati ya Leta n’ingaga 13 zatumije imyigaragambyo yatandiye kuwa mbere. Iyo myigaragambyo yatwaye ubuzima bw’abantu babiri, mu bushyamirane bwabaye mu nkengero z’umurwa mukuru Conakry.

Isoko: AFP

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru