Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)

Akanama gatanga Prix Nobel kasabye Dr. Ahmed kurangiza amakimbirane afitanye na Tigray
Akanama gatanga Prix Nobel kasabye Dr. Ahmed kurangiza amakimbirane afitanye na Tigray

Muri 2019 akanama gatanga ibihembo byitiriwe umuhanga Alfred Nobel, "Prix Nobel" , kahaye igihembo cy’amahoro Dr. Abiy Ahmed.
Ni igihembo yahawe kubera uruhare yagize uruhare rukomeye mu kugarura umubano hagati y’Igihugu cye Ethiopia na Eritrea byari bimaze imyaka irenga 20 bishyamiranye bitewe n’imikapa.
Gusa Abanyarwanda babivuga neza ko ’Nta wuratwa ubutwari akiriho’. Ubwo uyu mugabo usanzwe ari n’umusirikare ukomeye yajyaga ku Ntebe Nkuru muri Guverinoma y’iki gihugu Intara ya (…)

424 Shares 4 Comments
Bugesera: Abatuye Nyakwibereka barambiwe kuvoma ibiroha bibatera inzoka
Bugesera: Abatuye Nyakwibereka barambiwe kuvoma ibiroha bibatera inzoka

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyakwibereka mu kagari ka Kayumba, mu murenge wa Nyamata wo mu karere ka Bugesera, barataka ikibazo cy’amazi meza kuko barambiwe kuvoma amazi mabi yo mu gishanga.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ku iriba rya Cyaruda, ahahoze ivomero rizwi nka Nayikondo ryashaje rikangirika, yasanze abaturage bavoma amazi mabi, kuko bayadaha mu gisimu cyari cyaracukuwe ubwo hubakwaga iryo riba rya Nayikondo.
Abaturage bavuga ko ayo mazi abatera inzoka za buri gihe (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
CAN2021: Umusifuzi Janny Sikazwe yajyanywe gusuzumishwa mu mutwe nyuma yo gusoza umukino mbere y'igihe
CAN2021: Umusifuzi Janny Sikazwe yajyanywe gusuzumishwa mu mutwe nyuma yo gusoza umukino mbere y’igihe

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umusifuzi Janny Sikazwe biravugwa ko yajyanywe kwa muganga ngo barebe niba nta kibazo cyo mu mutwe ashobora kuba afite, nyuma y’uko akoze ibidasanzwe ku mukino w’igikombe cya Afurika wahuje Tunisia na Mali awurangiza inshuro ebyiri zose iminota 90 y’umukino itarangiye.
Ibi byatumye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tunisia babwira umusifuzi ko yibeshye ariko avunira ibiti mu matwi ntiyabyumva aba arangije umukino ku munota wa 85’ w’umukino abantu bose (…)

424 Shares 4 Comments
Kigali: Abamotari bakoze imyigaragambyo kubera Mubazi bahawe zirimo kubahombya
Kigali: Abamotari bakoze imyigaragambyo kubera Mubazi bahawe zirimo kubahombya

Mu gitondi cyo kuri uyu wa Kane, bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora igisa n’imyigaragambyo yo gusaba ko ibibazo bakomeje guhura nabyo mu kazi kabo bivugutirwa umuti, birimo ibya Mubazi baherutse guhabwa, ubwishingizi bukomeje kuzamura ibiciro n’ibindi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa rya mubazi ku bamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali basabwe kuyifashisha mu kwishyuza (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Musanze: Abayobozi b'inzego z'ibanze barashyirwa mu majwi n'abaturage kwihisha inyuma yikorwa ry'inzoga z'inkorano zidacika
Musanze: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashyirwa mu majwi n’abaturage kwihisha inyuma yikorwa ry’inzoga z’inkorano zidacika

Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze umurenge wa Nkotsi abaturage bavuga ko barembejwe n’izoga z’inkorano zikorerwa mu duce tumwe na tumwe tugize uyu murenge, abaturage bagasanga kubera andi maboko y’abayobozi babyihishe inyuma ku bw’inyungu n’indonke bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo zicike kuko izi nzoga zibagiraho ingaruka ku buzima bwabo.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi mu kagali Bikara babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko izi nzoga z’inkorano (…)

424 Shares 4 Comments
Gakenke-Mugunga: Afite abana 8 yakuye mu mwuga w'uburaya, arasaba leta ubufasha
Gakenke-Mugunga: Afite abana 8 yakuye mu mwuga w’uburaya, arasaba leta ubufasha

Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Gakenke , mu murenge wa Mugunga , akagari ka Rutendeli hari bamwe mu bangavu babyariye iwabo bibaviramo kwishora mu mwuga w’uburaya , none umwe agize abana 8 yagiye akura ku kiro nkuko yabidutangarije ubwo twabasangaga aho bategereza abakiriye bahataziye (Agasima).
Mukaneza Denyse niyo mazina twamuhaye mu rwego rw’umutekano we yaduhaye ubuhamya bw’uburyo yinjiye muri uyu mwuga w’uburaya avuga ko ya yabyaye umwana w’imfura afite imyaka 13 ubwo (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Ngororero: Abana benshi bo mugace kegereye Gishwati ntibiga, higanjemo Abasigajwinyuma n'amateka
Ngororero: Abana benshi bo mugace kegereye Gishwati ntibiga, higanjemo Abasigajwinyuma n’amateka

Yanditswe na Umugiraneza Alice
Iyo ugeze mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Muhanda usanga hari abana abana benshi bo mugace kegereye ishyamba rya Gishwati higanjemo Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubera ubukene buri mu muryango yabo ari yo mpamvu ituma batitabira ishuri, bakajya kwishakira imibereho bityo iby’ishuri ntibabe bakibyibuka.
Aho Mamaurwagasabo yageze, mu kagari ka Bugarura, yabasanze hari abana batari bake bari mu mirimo itandukanye irimo n’ivunanye, bakorera (…)

424 Shares 4 Comments
Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye
Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Ndayishimiye Evariste.
Ibiro by’umukuru w’igihugu binyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.
“Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Ngororero: Abaturage barembejwe n'inkoni z'abashumba bo muri Gishwati, ubuyobozi buti ibyo si ikibazo!
Ngororero: Abaturage barembejwe n’inkoni z’abashumba bo muri Gishwati, ubuyobozi buti ibyo si ikibazo!

Yanditswe na Alice Umugiraneza
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero baratabanza inzego za Leta n’iz’umutekano kubera urugoma rwabaye agatereranzamba bakorerwa n’abashumba baragira mu gice cya Gishwati, bavuga ko hari insoresore z’abashumba zitwikira ijoro bakajya kunywa bamara gusinda bagahera ruhande bakubita inkoni buri muturage bahuye nawe ku buryo hari n’abatangiye kuhaburira ubuzima abandi bahakuye ubumuga bw’ingingo. Igitangaje ni uko ubuyobozi (…)

424 Shares 4 Comments
CAN2021: Aboubakar afashije Cameroon gutsinda umukino wa mbere
CAN2021: Aboubakar afashije Cameroon gutsinda umukino wa mbere

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Cameroon bakunze kwita "Intare z’inkazi" zitsinze Buriknafaso mu mukino ufungura Irushanwa ry’igikombe cya Afurika (CAN2021) kirimo kuba Ku nshuro ya 33 ku bitego 2-1.
Kuri iki cy’umweru tariki ya 9 Mutarama 2022 mu gihugu cya Cameroun , mu murwa mukuru Younde hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika yafunguwe n’Intare z’inkazi za Cameroun zitana mu mitwe na Buriknafaso , umukino warangiye inkoko iriwayo ishonze umukara.
Ni umukino (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top

Generic placeholder image

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru