Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, bagaragaje ko bahuye n’ikibazo cy’ingutu, cyo kuba Leta y’Ubumwe yarabimuye ku masambu yabo bagatuzwa mu midugudu ariko amasambu yabo basanze abaruye mu miturire none imisoro ku bukode yababanye myinshi ku buryo bayobewe uko bazayishyura.
Abagaragaje icyo kibazo ni abatuye mu mudugudu wa Nyakwibereka mu kagari ka Kayumba, umurenge wa Nyamata.
Babitangarije Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ubwo yageraga mu mudugudu wa (…)
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Bamwe mu basore bagejeje igihe cyo gushinga ingo bo mu karere ka Rubavu, bavuga ko nanubu batariyumvisha uko bazigondera kubaka inzu zisabwa mu gishushanyombonera cy’Umujyi wa Rubavu, cyane ko zirenze ubushobozi bwabo kandi nabo bifuza gutura mu mugi bavukiyemo.
Abafite icyo kibazo biganjemo abo mu murenge wa Rubavu, bavuga ko guhera ku ngo z’iwabo hari mu miturire ariko iyo barebye ku gishushanyombonera cy’umujyi wa Rubavu inzu zisabwa kubakwa basanga (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 , utuye mu karere Ka Nyabihu umurenge wa Mukamira , akagari ka Rugeshi avuga ko yasambanyijwe n’umugabo ufite imyaka 38 amutera inda, arayibyara ariko kugeza ubu ntarahabwa ubutabera ngo uwakoze icyaha agihanirwe.
Uyu mwana w’umukobwa reka tumuhe izina rya Mariza, kuri ubu uhetse undi, avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ya Kazuba, ayiterwa n’umugabo twirinze gutangaza amazina ye, ariko kuri (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Hari abaturage bo mu mudugudu wa Juru akagali ka Nyanza, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro batangarije Mamaurwagasabo ko baheruka bakorerwaho ubushakashatsi bwa mbere ku buryo u Rwanda ruhagaze ku cyorezo cya Sida, RPHIA, ariko bakavuga ko bahawe ibisubizo bimwe by’uko bahagaze ku cyorezo cya Sida ntibahabwa iby’uko bahagaze ku ndwara y’Umwijima, Hepatitis B na C.
Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu kwakira umwaka wa 2018 kugeza muri Werurwe 2019; (…)
Mu gihe Goverinoma y’u Rwanda yashyiriyeho Abanyarwanda bose amahirwe yo kugira ubwishingizi ku buzima bwa Mituweli, mu karere ka Bugesera ho hari ababyeyi bafite ikibazo cy’uko bishyuye imisanzu yose ya mituweli ku muryango yabo ariko babuze Code zifashishwa mu kuvuza abana batarafata indangamuntu, bituma abarwaye babura uko bavurwa iyo bageze kwa muganga, ababyeyi bakavuza magendu.
Ubusanzwe kugira ngo umwana utarafata indangamuntu abashe kwivuza ku bitaro bya Leta akoresheje Mituweli (…)
Bamwe ntibabyiyumvishaga kugeza ubwo babyiboneye n’amaso yabo, abandi bakabihamya, kubona nyuma y’imyaka irenga gato itatu abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bongera kugenderanirana banyuze inzira y’amaguru ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza ibihugu byombi.
Ni amateka yongeye kwandikwa utamenya neza uyagizemo uruhare rwihuse; ariko benshi babyita umusaruro mwiza uvuye mu biganiro by’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’Umuhungu wa Museveni, Muhoozi Kainerugaba, uherutse kunyarukira i (…)
Byasaga n’ibitangaza kubona amazi yisukiranya mu bivomesho by’abaturage bo mu mudugudu wa Nyakwibereka, mu Kagari ka Kayumba ho mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma y’imyaka igera kuri 36 nta mazi meza atangwa na Leta agera muri uwo mudugudu dore ko aheruka bayabonye ahagana mu 1986 nk’uko umusaza Mugambira Abel yabitangarije Umuyobozi w’akarere Mutabazi Richard ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro ivomero rusange rya Nyakwibereka.
Uyu musaza, ku maso ugaragara nk’usheshe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Burera bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Uganda bavuga ko muri iyi myaka igera kuri itatu imipaka ihuza ibihugu byombi imaze ifunze bamwe muri bo bakoraga nk’abarembetsi bakanyura inzira zitemewe zizwi nka Panya, mu rwego kugira ngo badasorera ibicuruzwa ariko ubu bagiye kujya banyura mu nzira zemewe ubwo imipaka y’u Rwanda na Uganda izaba yongeye gufungurwa.
Kamili Enock ni umwe mu baturage baturiye (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu Murenge wa Muhoza ahakunze kugaragara amagaraje akora ubukanishi butandukanye bw’ibinyabiziga akorere hagati mu ngo z’abaturage bavuga ko ababangamiwe n’umwanda uvayo, urusaku n’ibindi bikanga ko byahumanya ubuzima bwabo binyuze mu mwuka.
Aba baturage bavuga ko babura uko bagaragaza ikibazo bafite cyane ko banyiri ayo magaraje ari bamwe mu bavuga rikijyana, bakabona ari ukwiteranya nabo, bagahitamo guceceka bya mbuze uko ngira kuko babona nubundi (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri 4 ufunze, kubera impamvu z’ubwumvikane bucye hagati y’ibuhugu byombi.
Mu ijoro rishyirwa kuri uyu wa Gatanu, itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, rimenyesha ifungurwa ry’uwo mupaka, ryavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Lt. Gen. Muhoozi (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.



















