Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko nyuma y’uko u Rwanda rugeze ku ntego ya 90 90 90 y’Ishami ry’Umuryango rishinzwe kurwanya Sida UNAIDS, ubu noneho rwihaye kugera ku ntego nshya yo kuzageza mu 2030 rwageze ku ntego ya 95 95 95.
Ibihugu byo ku isi byari byihaye intego yo kugera mu 2020 buri gihugu cyaramaze gusuzuma abantu benshi bashoboka, 90% by’abantu bafite virusi itera Sida bazi uko bahagaze, abo 90% banduye bafata imiti neza hanyuma nanone 90% (…)
Ndayambaje Jean Calude
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Huye by’umwihariko mu murenge wa Mukura batangaza ko inyigisho bakura mu bukangurambaga bwa gahunda y’ "Ijwi ry’Umugore Agaciro Ke" zimaze gutanga umusaruro mu miryango yahoranaga amakimbirane.
"Ijwi ry’Umugore agaciro ke" ni ubukangurambaga bukomeje gukorwa n’Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe, mu ntego yo kwimakaza iterambere ry’umugore ndetse agatinyuka, akamenya agaciro ke n’uwo bashakanye n’abo babana mu muryango.
Ubu (…)
Alice Umugiraneza
Bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi bo mu mirenge uko ari 15 igize akarere ka Musanze bashimiye Umuryango FPR Inkotanyi wabegereje Ishuri ry’Irerero, ryigisha urubyiruko amateka na kirazira zigomba kuranga umunyarwanda nyawe.
Iyi ni gahunda nshya y’Umuryango RPF Inkotanyi yihariye mu Majyaruguru yiswe Irerero, yo kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda akababera nk’iriba bavomaho umuco urimo ubutwari bwaranze Abanyarwanda bo hambere barimo n’intwari zitangiye igihugu. (…)
Ndayambaje Jean Claude
Mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ines-Ruhengeri hafungwe santere nshya ije kuba igisubizo ku banyeshuri ba Kaminuza n’ayisumbuye mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga.
Ni santere yafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, n’Ambasade ya Israel mu Rwanda, (STEM Power Model Centre), mu ishuri rya INES-Ruhengeri.
Iyi sentere ije ari igisubizo ku banyeshuri kuko baziyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezwwho ndetse bikazabongerera guhanga (…)
Ndayambaje Jean Claude
Umunya- Argentina ukinira Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yegukanye umupira wa Zahabu wa Karindwi, Ballon d’Or ya 2021, akaba yatowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka wa 2021 mu ibi bihembo (Trophies) bitangwa n’ikinyamakuru France Football, ibirori byabereye muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa.
Kizigenza, Messi w’imyaka 34 ufite impano idasanzwe mu guconga Ruhago yatwaye iki gihembo ku nshuro ye 7 nyuma yo kugitwara mu bihe bishize, mu (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa bari bamazemo iminsi umunani, Perezida Kagame yakebuye abayobozi birebaho ubwabo bakirengangiza abaturage bayobora abasaba no kurwanya igwingira mu bana n’umwanda bikigaragara hirya no hino mu turere cyane Musanze na Karongi.
Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, yaberaga i Gishari mu ishuri rya polisi riherereye mu karere ka Rwamagana akaba yari afite (…)
Umugiraneza Alice
Kazanwenimana Monique w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko nyuma yo kurwara covid19 akayikira ababajwe n’abantu bagifite imyumvire ivuga ko nta covid19 ihari, kuri we agasanga babiterwa nuko batarayirwaza cyangwa ngo bayirware ariko bidakwiye ko bashyira imbaraga mu kuyirinda ari uko yabagezeho.
Uyu mukecuru utuye Murenge wa Cyuve, akagari ka Rwebeya ni umwe mu bageze mu bageze mu zabukuru barwaye covid19 bakayikira kandi byaragaragaye ko bari mu byiciro by’abo ikunze (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, mu karere ka Burera humvikanye inkuru y’incamugongo y’abanyeshuri babiri b’abakobwa n’umuhungu umwe barohamye mu kiyaga cya Burera bahita bitaba Imana.
Byabereye muri iki kiyaga ku ruhande rw’umudugudu wa Sunzu, akagari ka Nkenke, umurenge wa Kinoni ho mu karere ka Burera.
Abanyeshuri batatu (03) bigaga ku kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) barohamye mu (…)
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 yemeje ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika zisubikwa.
Mu bishya birimo ni uko abitabira inama, ibitaramo n’andi makoraniro ahuriza hamwe abantu benshi basabwa kuba barikingije byuzuye Kandi baripimishije COVID19 bikagaragara ko nta virus bafite.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo muri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 yayoboye Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku cyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ku ngamba zo kwirinda ubwoko bushya bwa Coronavirus bwa Omicron buhangayikishije Isi.
Ni inama iteranye mu gihe Isi ihangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo ku wa 24 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu bivugwa ko iyi virusi nshya imaze kugera no mu bindi birimo (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















