Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo uyu munsi ruratangiza umutwe witwara gisirikare wo kurinda ibirombe, kubahiriza amategeko abigenga, no gukurikirana neza amabuye y’agaciro abivamo.
Rafael Kabengele ukuriye ikigo gishinzwe ‘mine’ yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi mu ntego ze zo kuvugurura uru rwego no kurwanya imicungire mibi y’amabuye y’agaciro. Ikiciro cya mbere cy’uwo mutwe usa n’uwa gisirikare kizaba kigizwe n’abantu hagati (…)
Madamu Jeannette Kagame yasangije Liyuan uruhare rwa Imbuto Foundation mu iterambere ry’Abanyarwanda
Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Peng Liyuan, wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, amusangiza ibikorwa bitandukanye by’Umuryango Imbuto Foundation mu guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu rwego rw’ubuzima, uburezi, kwita ku rubyiruko no mu mishinga yo kongera ubushobozi mu birebana n’ubukungu.
Ku wa 22 Nyakanga nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi JinPing n’umugore we Peng Liyuan, bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho bakiriwe na Perezida (…)
Perezida Kagame na Madamu ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga, baherekeje Perezida w’u Bushinwa wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Jinping yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, bukeye bwaho yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame ndetse ibiganiro bagiranye biganisha ku isinywa ry’amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yamwakiriye ku meza muri Kigali Convention Centre aho yavuye (…)
Mu karere ka karongi mu murenge wa Rugabano abaturage baho bavuga ko ubuharike burimo no guta ingo bakajya muwundi murenge bakazagaruka bafite abandi bagore ibyo bigatuma abagore aribo bita ku bana bonyine,ibyo bigatuma ubure nimibereho y’abana itagerwaho neza.
Abagore bahangayikishwe n’uko abagabo babo bata ingo bakajya gushaka abagore bakiri bato, bamwe mu bagore baganiriye n’ ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw bavuga ko abagabo babo aho basigaye bajya gushaka abandi bagore usanga abana (…)
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, utegerejwe ku butaka bw’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ari ntagereranywa ndetse urukundo bifitanye rusumba imisozi.
Perezida Xi Jinping yatangaje aya magambo mu gitekerezo yanditse nk’integuza y’uruzinduko rwe rw’amateka mu rwa Gasabo ruteganyijwe hagati ya 22 na 23 Nyakanga 2018.
Uyu mukuru w’igihugu uri ku butegetsi kuva ku wa 14 Werurwe 2013, aratangira urugendo rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano umaze (…)
Mu muco wahoze mu Rwanda, hari imirimo itarakorwaga n’abagabo igaharirwa abagore umugabo uyikoze bikitwa ko ari ingazwa(gutegekwa n’umugore) mu gihe aho uburinganire bwaziye n’iterambere imirimo yose abagabo n’abagore bayihurira n’ubwo hakiri abagabo bavuga ko iyo mirimo yo murugo umugabo uyikoze aba yitesheje agaciro.
Bwamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuvoma kumesa guteka no gutera intabire ari imirimo ikwiye abagore, umugabo uyikora aba yitesha (…)
Ubusazwe ya mirimo yo murugo ikorwa n’abagore nko guteka kuvoma, gukora isuku ndetse no kwita kubana, usanga ntagaciro ihabwa n’abagabo kuko bavuga ko ntakazi abagore babo baigira.
Bamwe mu bagore batuye mu cyaro bavuaga ko mu mirimo bakora imirimo izvunanye kandi idahabwa agaciro.
Abagore batuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo, bavuga zimwe mu mvune bahura zirimo kuvoma kure, kutabona ibicanwa. Sibyo gusa ngo no kutabona umwanya wo (…)
Abaturage bo mumurenge wa Nyanza baratabaza basaba amazi meza, kuko babahaye imigezi itagira amazi, bakaba bavoma mu mibande ahari amasoko.
Ahagana mumasacyenda abaturage bikoreye amajerikani, bafite imvune yo kubona amazi, kandi no muri iyo mibande kuhagera bitwara nibura amasaha agera kuri 2 bamwe mubahavoma, nanone iyo bahage biba ari imibyigano hakavoma ufite imbaraga kurusha abandi.
Aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo Mukashema Jeanne umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60, avuga (…)
Abayobozi b’imidugudu bibukijwe ko ari bo bazagira uruhare runini mu gutuma amatora y’abadepite ateganyijwe ku matari 2,3,4 Nzeri 2018 agenda neza kurusha abandi bantu bose.
Babyibukijwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2018 mu nama yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Akarere ka Gasabo n’ubuyobozi bw’inzego zibanze muri aka Karere.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa MBANDA, yatanze ikiganiro gisaba abaturage kwitegura neza amatora ari imbere; (…)
U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byafashe icyemezo cyo guca intege ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa, bituruka mu bihugu birimo; Canada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, ku buryo nibura mu 2019 imyenda yambawe yaba itagitumizwa.
Iki cyemezo kigamije guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu muri EAC, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho nko mu Rwanda kuva ku itariki 1 Nyakanga 2016, imyenda (…)
Kuwa 22 Nyakanga 2018, Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping azagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu ruzinduko rwitezeho gusiga intambwe ikomeye mu buzima bw’ibihugu byombi.
Ubushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano umaze imyaka 46 ariko nta mukuru w’igihugu cy’Ubushinwa wari wagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Uruzinduko, Xi Jinping azagirira mu Rwanda abantu barubona nk’imwe mu ntambwe ikomeye itewe mu mubano w’ibihugu byombi.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















