Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Umuntu umwe utaramenyekana yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu masaha ya saa cyenda z’igitondo tariki 5 Nzeri 2024, ashaka kwiba inka mu Kagari ka Rusura, umudugudu wa Kageyo, mu isibo y’Icyerekezo asubizwayo ikubagahu.
Birakekwa ko yaba ari uwo mu ngabo za DRCONGO, FARDC cyangwa umutwe uzishamikiyeho wa Wazalendo.
Yinjiye ahagana ku isaha ya 03h12’ z’urukerera, mu Mudugudu wa kageyo, mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa BusasamanaR muri Rubavu yinjiriye mu kibaya cya DRCONGO ahingukira mu (…)
Abakorera mu isoko rishya ry’ibiribwa ryo mu karere ka Musanze barataka igihombo baterwa no kuba hari bamwe banze kuva mu isoko ryo muri gare ya Musanze, aho bari bitijwe mu gihe bavugururwaga isoko rishya riherutse gutahwa ryuzuye ritwaye asaga miliyari 4 Frw.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri iri soko rishya rizwi nka Kariyeri bumvikanye basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ko bwakora ibishoboka byose abacuruzi bose bagahurizwa hamwe, bakabazana mu (…)
Mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga hari umudugudu wiyemeje gushyiraho amasaha ntarengwa ku bagore bajya mu kabari, mu rwego rwo guca ubusinzi muri bo.
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe bwashyizeho ingamba zo gucyura abagore basinda bakagera mu ngo mbere ya saa mbili.
Iki cyemezo cyo kudatinda mu Kabari kuri bamwe mu bagore bakunze kunywa inzoga bagasinda, cyafashwe nyuma yo kubona ko abo bagore banywaga inzoga bakagera mu ngo zabo bugiye (…)
Umuhanzi, mu yindi sura Umunyapolitiki ufite n’ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni Robert Chagukanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko yarashwe ku maguru n’igipolisi cya Uganda mu gihe cyo cyabiteye utwatsi kikavuga ko yatsikiye agakomereka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024 nibwo Bobi Wine yari avuye muri Bulindo Uganda aho yari yagiye kureba umwe mu ba nyamategeko, Musisi George mu birori bye, polisi n’ingabo ziyobowe na Twesigye bazenguruka (…)
Bamwe mu bahoze ari abakozi b’akarere ka Karongi bavuga ko aka karere kabambuye amafaranga bakoresheje mu ngendo z’akazi none umwaka ukaba ushize aka karere katarabishyura.
Aba bishyuza aka karere harimo abahoze ari abakozi b’utugari bashinzwe Ubukungu, Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage (SEDO), ndetse n’abari abitwa ba Rushingwangerero.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Bwiza, dukesha iyi nkuru, bavuga ko bamwe muri bo bamaze umwaka urenga bishyuza amafaranga y’ingendo bakoze (…)
Abaturage bo mu karere ka Musanze n’abandi bagana ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri bakomeje kwibaza igihe imirimo yo gutangira kubaka ibitaro bishya izatangira ariko amaso yaheze mu kirere.
Impamvu bibaza iki kibazo ngo nuko bagiye babwirwa kenshi ko bizubakwa, imyaka igashyira indi igataha, ndetse muri uyu mwaka wa 2024 babwiwe ko imirimo igiye gutangira ariko ngo barimo kubona ntacyizere cyuko bizashyika.
Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko ibi bitaro bya Ruhengeri (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA) kirasaba ababyeyi kutadohoka ku nshingano zo konsa abana, kuko nta mpamvu nimwe ituma umubyeyi asiba cyangwa arekeraho konsa mbere y’iminsi 1000.
Buri mwaka kuva tariki 1 kugeza 8 Kanama Isi yizihiza umunsi wahariwe konsa, kubera ko ari ingirakamaro ku mwana ndetse no ku mubyeyi. Nubwo uko Isi ikomeza gutera imbere ariko hari ababyeyi bagenda badohokaho konsa bitewe n’imirimo baba bahugiyemo.
Ibi bituma ibihugu bitandukanye (…)
Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abahinzi n’aborozi bagaragaje bimwe mu bibabazo by’ingutu bikibabangamiye birimo kutabonera ifumbire ku gihe ndetse no guhabwa imbuto itajyanye n’ubutaka bwabo.
Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko bakigorwa no kubona umusaruro ushimishije ngo bitewe nuko ifumbire itabageraho ku gihe bikaba bituma bahura n’igihombo gikomeye.
Abatanze ibitekerezo bagarutse ku byaranze igihembwe gishyize uburyo (…)
Mu murenge wa Kinoni ,mu karere ka Burera mu dusantere dutandukanye, hari insoresore zikitwikira ijoro zikambura abaturage ibyabo ndetse bamwe ngo zirabakubita zikabagira intere.
Izi nsoresore ngo ziba zimaze kunywa inzoga z’inkorano ziganje muri aka gace zikunze guteza umutekano muke.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu karere ka Burera, aho basaba ko inzego z’umutekano zahagurukira iki kibazo kibangamiye abaturage.
Manikiza Cyprien utuye mu (…)
Umusirikare wa Congo, FARDC yarashe amasasu ku basirikare b’u Rwanda bagenzi be bamujyana ikubagahu.
Byabereye mu mupaka muto wa Petite Bariere, w’u Rwanda na DRCONGO ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024.
Abaturage babibonye, bavuze ko umusirikare warashe abasirikare bo mu Rwanda baba ku kivera, (inzu abasirikare babamo barinze umutekano), mbere yuko bagenzi be baza ku mufata bakamujyana.
Ikindi Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo amaze kumenya nuko uwo musirikare ubwe (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















