Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Hari abatuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Kanyove ho mu karere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’umwanda uturuka mu bwiherero rusange bwubatse hagati mu ngo zabo bwuzuye umwanda ukaba ubasanga mu nzu.
Ni abaturanye na santere izwi nko mu ’kajagari’ bavuga ko ituranye n’ibiro by’umurenge wa Mukamira.
Mugirwanake Emerance, ni umwe muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, yagize ati: "Umwanda wa hano uratubangamiye kubera ko ubu bwiherero bwuzuye bakaba (…)
Bamwe mu baturage bahoze binjiza bakanacuruza ibiyobyabwenge birimo na kanyanga mu karere ka Burera baravuga ko bisubiyeho ahubwo basigaye bafatanya n’inzego z’umutekano kubirwanya.
Urugero ni urwa Ngendahimana Jean wabitangaje kuri uyu 23 Mutarama 2024, ku bari mu nama y’Igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, avuga ko nyuma yo kumva impanuro za Perezida Paul Kagame, yahisemo kurinda ko byongera kwinjira mu gihugu kwica urubyiruko n’abandi.
Abakoraga ibi bikorwa bizwi (…)
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ubu ufite ubuyobozi bwayo mu duce yamaze kwigarurira.
Ni nyuma yuko mu minsi ishize ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bwamaze kwihuza n’Umuryango Alliance Fleuve du Congo AFC uyobowe na Corneille Nangaa, ari nawe Muhuzabikorwa wabo, ukanarenzaho ko Perezida Tshisekedi atazigera agenzura ibice bamaze kwigarurira.
Bitangira itangazo M23 yashize ahagaragara kuwa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa yavuze ko uduce M23 (…)
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakoraga mu nganda zenga urwagwa mu bitoki zikaba zarafunze imiryango baratakambira Perezida Kagame
ngo bitewe n’imisoro ihanitse baratakambira umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kubafasha iki kibazo kigakemuka bakongera bakabona ikibatunga.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yabasuraga bamwe bamubwuea batangiye guhangayika bitewe nuko mu miryango yabo rwatangiye gukinga bane.
Umwe muri baturage witwa Claudine yagize ati:" (…)
Bamwe mu babyeyi bo mu ntara y’Amajyaruguru barashinja bagenzi babo gukingira ikibaba abasambanya abana babo bakabatera inda ngo bitewe n’ubwumvikane bagirana.
Bavuga ko hari abyeyi baruca bakarumira iyo abakobwa babo batewe inda mu gihe batujuje imyaka, bagahitamo kurya amafaranga y’abagabo baba babahohoteye.
Nyiraneza Annociata wo mu murenge wa Musanze ni umwe mu banenga ababyeyi bakora aya makosa.
Yagize ati: "Biragayitse, ndibaza ese ahari nuko tugifite ikibazo cy’ubukene usanga (…)
Abacuruzi n’abarema isoko rya kinigi barataka umwanda ukabije uterwa no kutagira ubwiherero rusange.
Ni isoko ryubatse muri santere ya Kinigi mu karere ka Musanze, bamwe mu barirema bavuga ko iyo abantu babuze aho bikiranura n’umubiri bihagarika ku bikuta by’inzu, ibintu bavuga ko bikomeje kubatera ipfunwe ngo kubera ko bagakwiye kugira ubwiherero bwiza nk’abantu basurwa n’aba mukerarugendo buri munsi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko umwe muri (…)
Mu kirombe cya Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya CEMINYAKI iherereye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu haguye umucukuzi wo mu itsinda ry’Abajongo bagenzi be bateza igisa n’imyigaragambyo.
Iyi Kompanyi isanzwe icukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, ikagira abakozi bahoraho ariko ijya iha akazi n’abandi bakozi nyakabyizi mu gihe bibaye ngombwa ari nabwo buryo aba bahebyi bayigezemo basaba akazi.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ku itariki ya (…)
Mu karere ka Musanze, Mu murenge wa Cyuve, hari umuryango wa Nkurunziza Aimable ugizwe n’abantu bane utagira aho ukinga umusaya nyuma y’aho urugo rwabo rufashwe n’inkongi y’umuriro rugashya rugakongoka.
Ni umuryango uherereye mu Kagari ka Kabeza, umudugudu wa Karunyura utakambira inzego za Leta ngo ziwuafshe, ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga aho bacumbitse yasanze basigaye barara mu itongo ry’ahahoze inzu yabo banyagirwa nyuma yuko urugo rwabo ruhiye rwose rukaba umuyonga. Ni (…)
Mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Rubavu inzego zishinzwe umutekano, zarashe zirica umuntu w’umusirikare wo muri RDC muri batatu bari binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko uwarashwe yari kumwe n’abandi babiri, kandi bitwaje ibikoresho bya gisirikare birimo, imbunda, amsasu n’imyenda.
Uwarashwe, RDF ivuga ko yari ashatse kurwanya inzego z’umutekano akarasa ku bashinzwe umutekano nubwo (…)
Hari abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu bijejwe umuriro w’amashyanyarazi none bageze mu kizima.
Ni nyuma yo gushingirwa amapoto mu mirima yabo, ahandi hagacukurwa ibyobo byo kuyashyiramo ngo babone umuriro w’amashanyarizi ariko bakaba bamaze igihe kirekire barawutegerehe bakawubura.
Bambwiye umunyamakuru ko iyo barebye ibyobo byavukuwe ahari gushingwa amapoto y’umuriro bagira impungenge z’impanuka zishobora guturuka kuri ibi byobo byacukuwe, bimaze igihe kirekire (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.


















