Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Siborurema wari uvuye Iwawa yarashwe avuye kwiba

Tuesday 11 March 2025
    Yasomwe na

Siborurema jean Pierre wari umaze iminsi ibiri avuye kugororerwa Iwawa mu myaka ibiri yarashwe n’Umupolisi ubwo yarwanyaga inzego zashakaga kumufata nyuma yo kuva kwiba umuturage wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Siborurema yagiye kwiba umusore uba mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k’Amajyambere mu Murenge wa Kigarama, yica urugi ubundi yinjira mu nzu, atwara ikofi yarimo amafaranga, aniba ibindi bikorero birimo mudasobwa, telefone ebyiri ndetse n’imyambaro.

Uwari uri kwibwa yahise atabaza, irondo rirahagoboka na ryo rihita rimenyesha polisi yo kuri sitasiyo ya Kigarama, yaje kumufata agashaka kurwanya inzego.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo inzego zajyaga gufata Siborurema, yashatse kuzirwanya, ari na bwo Umupolisi yahitaga amurasa.

Yagize ati “Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uyu muturage warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, yari aherutse kuva kugororerwa Iwawa, dore ko yari umwe mu baherutse gutaha mu cyumweru gishize tariki Indwi Werurwe 2025, aho yari yajyanyweyo n’ubundi kubera ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugira inama abagororerwa Iwawa ko bakwiye guhinduka kuko ubumenyi bahakura bwagakwiye kubafasha kwibeshaho bakava mu ngeso mbi nk’izi z’ubujura.

Ati “Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”

Uyu mugabo warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura, ndetse ko yagiye abufungirwa inshuro zinyuranye hagati ya 2017 na 2018

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru