Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ndimbati akatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakorwa iperereza ku byaha ashinjwa

Monday 28 March 2022
    Yasomwe na

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rukatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati kugira ngo hakorwwe iperereza ku byaha akurikiranyweho byo gusambanya umwana.

Ni umwanzuro rufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Werurwe 2022, Umucamanza yavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze icyaha akekwaho.

Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ndimbati yiyemereye ko yararanye n’umukobwa akekwaho gusambanya ariko ko yari yamuguze nk’uko yagura indi ndaya yose.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba uregwa yiyemerera ko yararanye n’uwo akekwaho gusambanya, ari ikimenyetso cyerekana ko ibyo akurikiranyweho byabaye.

Urukiko ruvuga kandi ko icyaha gikekwa kuri Uwihoreye [Ndimbati] kiri mu byaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko itegeko riteganya ko uregwa icyaha nk’iki akurikiranwa afunze.

Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa, Ndimbati yavuze ko ibyo kuba yarajyanywe mu nkiko ari akagambane yakorewe kuko atumva ukuntu azanywe mu nkiko nyuma y’imyaka irenga itatu harabaye ibyo akekwaho.

Ndimbati yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe nyuma y’uko umunyamakuru wa YouTube Channel imwe ikorera mu Rwanda, avugishije uwitwa Kabahizi Fridaus umushinja kumusambanya abanje kumusindisha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru