Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Buhinde bwahagaritse uruganda rwakoze imiti yahitanye abana muri Gambia

Thursday 13 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abashinzwe ubuzima mu Buhinde bategetse ko uruganda Maiden Pharmaceuticals rw’imiti y’inkorora ihabwa abana ya syrop ruhagarika ibikorwa nyuma y’uko iyo miti yarwo iketsweho kuba ariyo yateje impfu z’abana muri Gambia.

Ni nyuma yuko uru ruganda rwarenze ku mategeko mu gukora no gusuzuma ibikorwa byayo, nk’uko abagenzuzi mu Buhinde babivuze.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi OMS, ryari ryaburiye isi kubera imiti 4 y’inkorora inyobwa y’uru ruganda yatumye hapfa abana hafi 70. Iperereza kuri icyo kibazo n’ubu rikaba rikomeje mu Buhinde no muri Gambia, nkuko BBC yabitangaje

Abashinzwe ubugenzuzi bavuze ko bahagaritse ibikorwa byose byo gukora imiti by’uru ruganda ruherereye muri Delhi, nyuma yo kubona ko rwarenze ku mabwiriza y’ubuziranenge.

Bavuze ko “iperereza ryasanze harabayeho kurengera gukabije gushyira mu kaga ubuziranenge, no gukora imiti mizima”.

Urwo ruganda ntacyo ruravuga ku cyemezo rwafatiwe, cyakora mu cyumweru gishize, rwavuze ko “rwatunguwe no kumva amakuru y’izo mpfu kandi rubabajwe cyane n’ibyabaye”.

OMS ivuga ko, iyo miti 4 ishobora kwangiza impyiko, kandi yaba ari yo yateye impfu z’abo bana mu kwezi kwa karindwi, ukwa munani n’ukwa cyenda.

Yatanze umuburo ko uretse Gambia, iyo miti ishobora kuba yaragurishijwe no ku yandi masoko atazwi neza mu bindi bihugu byo muri ako karere.

Iyo miti igizwe n’uwitwa Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup.

Polisi muri Gambia irimo gukora iperereza ku mfu za bariya bana, mu gihe abatuye iki gihugu basaba ubutabera. Perezida Adama Barrow wa Gambia yavuze ko abayobozii “nta buye bazasiga rigeretse ku rindi” mu iperereza ryabo.

Raporo y’ibanze yatanzwe na polisi ya Gambia kuwa kabiri, ivuga ko iyi miti yazanywe muri Gambia na kompanyi ikorera muri Amerika. Iyo raporo ivuga kandi ko menshi mu macupa 50,000 y’iyo miti mibi yinjijwe mu gihugu ubu yamaze gufatwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru