Mu ijoro ryo kuya 26 umugabo witwa Ntakirutimana utuye mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare yafashwe na polisi ndetse n’abakozi be bagera kuri batanu barafungwa bikaba byari kunshuro ya Kabiri ibi bibaye kandi ntacyaha bababonyeho.
Ibyo umugore we yise akarengane gakomeye akavuga ko birigukorwa n’umusirikare witwa Kagame Amos ngo kuko yamubwiye ko amufiteho ububasha.
Mu kababaro kenshi yagize ati ‘’ twaguze ubutaka n’umugabo witwa Mubirigi ariko ngo hari umuhungu we (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Wa mukobwa wagaragaye mu gitaramo yambaye imyenda itamenyerewe hano mu Rwanda, ubu yitabye urukuko nyuma yaho Umuvugizi wa Polisi CP John Kabera abivuzeho.
Ibi byagaragaye mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama mu gitaramo cya Tacy, uyu mukobwa akaba yagejejwe imbere y’ururkiko mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2022.
Uyu mukobwa wavutse 1998, atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru, ubushinjacyaha buramushinja icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame. (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bahohoterwa n’abagore babo banarega ubuyobozi bukaba aribo bahana, ibi bakaba babifata nk’ihohoterwa bakorerwa kandi bakeneye kurenganurwa nk’uko babisaba.
Ni ikibazo aba bagabo bavuga ko bafite kandi kibakomereye, aho abagore babahohotera bitwaje ko nibajya kubarega n’ubundi aribo bari buhanwe nyamara aribo bahohotewe. Ibyo ngo bituma abagabo nabo bifuza ko bashyirirwaho uburyo (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Abagabo batanu, barimo n’Abongereza batatu, bahakanye bavuga ko atari abacanshuro barwanaga hamwe n’ingabo za Ukraine barwanya Uburusiya.
Babivugiye mu rukiko rubogamiye ku Burusiya. John Harding, Dylan Healy na Andrew Hill bagaragaye mu rukiko rwo mu cyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk.
Harding, hamwe n’Umunya-Suède Mathias Gustafsson n’Umunya-Croatia Vjekoslav Prebeg, bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu, nkuko ibitangazamakuru byo mu Burusiya (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuyobozi mukuru uhagarariye sosiyeti ikomeye ya Samsung, muri Korea y’Epfo, yahawe imbabazi na Perezida ku byaha yashinjwaga ndetse bikanamuhama bifitanye isano na ruswa, kugira ngo aze afashe igihugu kuzahura ubukungu buri gusubira hasi.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bivuga ko izi mbabazi zishingiye ku muco gakondo wo muri Korea y’Epfo.
Minisitiri w’Ubutabera wa Korea y’Epfo, Han Dong-hoon, yatangaje ko uyu muherwe Lee Jae-yong, yari (…)
Kenya: Wa mudepite Didmus Barasa ukekwaho kwica umuntu yishyikirije Polisi nyuma y’iminsi ashakishwa
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Hashize iminsi umudepite wo mu Nteko ishinga amategeko muri Kenya ahigwa bukware nyuma yo kurasa umuntu mu ruhame, w’icyegera cy’uwo bahanganye mu matora mu Burengerazuba bwa Kenya.
Nyuma yo kurasanira mu ruhame, ku biro by’itora hakagwa umuntu umwe nkuko polisi ibitangaza, uyu mudepite yaketswe ko ariwe wagize uruhare mu kurasa aho hantu. Kuri ubu rero uyu mudepite yaje mu buryo bwo gufasha polisi mu iperereza irimo gukora.
Depite Barasa ahagarariye (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Mu gihe Kenya iri mu bihe by’amatora yabaye ejo tariki ya 9 Kanama 2022, hari umudepite uregwa akaba anahigwa kubera gushinjwa kurasa akanica icyegera cy’uwo bahanganye mu matora, ibyo byabereye mu Burengerazuba bwa Kenya.
Ababibonye bavuga ko Didmus Barasa, umudepite w’agace kitwa Kimilili, yarashe uwo mugabo mu mutwe nyuma y’ubushyamirane ku biro by’itora mu ntara ya Bungoma.
Polisi yatangiye guhiga uyu mudepite urimo guhatanira manda ya kabiri mu matora (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Abasirikale 17 n’abasivile 4 bigaye mu gitero cy’abitwaje intwaro ku cyumweruru tariki 7 Nzeri, hafi y’umujyi wa Tessit mu gihugu cya Mali, nk’uko byatangajwe n’igisirikari cy’icyo gihugu.
Si abo gusa kuko abandi basirikare 9 nabo baburiwe irengero, ibikoresho ndetse n’imodoka nabyo birangizwa. Ibyo byatangajwe n’igisirikale cya Mali ku wa mbere nk’uko cyabitangaje mu itangazo ryasohowe. Gusa kugeza ubu harakekwa ko iki gitero cyagabwe n’ishami rya Leta ya (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Uburusiya bwabwiye America ko bwabaye buhagaritse igenzurwa ry’intwaro za nikeleyeri zabwo ziraswa mu ntera ndende, rikubiye mu masezerano yo kugenzura intwaro azwi nka New START (Strategic Arms Reduction Treaty).
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, iyobowe na Sergey Viktorovich Lavrov, yavuze ko America irimo gushaka kugira ibyo iburisha kandi ko yabujije Uburusiya uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bw’America.
Yavuze ko ibihano America (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza Congo na Uganda.
Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda.
Itangazo ry’ibiro by’umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, rivuga ko "arakajwe" n’ibyabaye, kandi ko ashyigikiye “gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA/AIDS (UNAIDS), Winnie Byanyima yatangaje ko habuze gato ngo yimwe uruhushya rwo kwinjira mu ndege mu Busuwisi ubwo yagiriragayo uruzinduko.
Uyu munya-Uganda, yanditse kuri twitter ye ko ibyangombwa bye byakomeje gusuzumwa bikomeye ndetse hakabaho no kuvugira kuri telefone ngo hamenyekane urwego rwe.
Yavuze ko ibyo byabaye ku wa kabiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Genève mu (…)
RIB yasobanuye impamvu yataye muri yombi Prof Harelimana
15 September 2023
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























