Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uganda: urukiko rwakatiye Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 igifungo cy’imyaka 60 azira gufata abuzukurube ku ngufu

Tuesday 3 July 2018
    Yasomwe na

Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 y’amavuko wo muri Kiyanda mu gace Makulubita yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana batatu hagati ya Werurwe na July 2015.

Joseph yafatiranye aba bana bataragira imyaka yo kubasha kumuhakanya ibyifuzo bye akajya abasambanya uko abishatse kugeza bose abanduje SIDA.

Mu bafashwe ku ngufu umukuru yari afite imyaka 12, undi afite 10 mu gihe umuto yari afite imyaka 9 gusa y’amavuko.

Urukiko rwifashishije ibimenyetso byo kwa muganga ndetse n’ubuhamya bw’aba bana basanga Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 ahamwa n’icyaha n’ubwo we yabihakanaga yivuye inyuma avuga ko ari ukumuhimbira.

Urukiko rumaze kubona ko ibyo aregwa bimuhama, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 y’igifungo ariko kuko yangije ubuzima bw’abana b’abakobwa batatu bakuba iki gihano inshyuro eshatu kiba imyaka 60 ari muri gereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru