Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umutoza wa Rayon Siport Ivan Minnaert, yahumurije abakinnyi be bari batangiye gucika intege

Monday 4 June 2018
    Yasomwe na

Umutoza Ivan Minnaert yasabye abakinnyi be kudacika intege bagakomeza kurwanira amanota 21 asigaye kugira ngo shampiyona irangire,aho yabibukije ko bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Nyuma yo kunganya na Police Fc ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,Minnaert yabwiye abanyamakuru ko ataratakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse ko umukino wa APR FC ariwo abona uzagena uzatwara igikombe.

Rayon Sports isigaranye amahirwe make yo kwegukana igikombe

Yagize ati “Nubwo uyu munsi tutabashije gutwara amanota 3,turacyari mu ntambara yo gushaka igikombe.Abakinnyi banjye barasabwa kugira ubutwari,ntibacike intege,bagakomeza bakarwana.Dufite urugamba rutoroshye rwo gutsinda imikino 7 isigaye,tukabona amanota 21 ari imbere.”

Minnaert yasabye ubusatirizi bwe kwisubiraho bugahindura imyitwarire yabwo imbere y’izamu,kugira ngo bazabashe gutsinda imikino iri imbere irimo uwo bafitanye na APR FC kuwa 16 Kamena 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru