Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA wari ufunzwe akekwaho gufata ku ngufu yarekuwe

Friday 22 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Nyuma y’ukwezi kurenga, Habimana Hussein, umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA afunzwe aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa wari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 amwizeza ko azamufasha agatsinda, yarekuwe by’agateganyo.

Uyu mugabo nyuma gufatwa n’ubugenzacyaha akaba yarahise akorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha maze mu cyumweru gishize ku wa Kane ajya kubura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama, umwe mu bitabiriye iburinishwa ry’uru rubanza, yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa byagaragaye ko yari yujuje imyaka y’ubukure, abashinjaga Hussein bavugaga ko yafashwe ku ngufu kandi bikaba byarabaye abantu.

Yakomeje avuga ko Habimana Hussein yahakanye ibyo aregwa avugwa ko abeshyerwa asaba ko hakusanywa ibinyemenyetso bifatika bimushinja. Yasabye ko yarekurwa akazajya aburana ari hanze.

Isomwa ry’uru rubanza rikaba ryabaye uyu munsi, bemeza ko arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba Urukiko buri uko rumukeneye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru