Yanditswe na Yvette Umutesi
Urubanza ruregwamo Phillipe Hategekimana uzwi nka "Biguma" rwatangiye kuri uyu wa kabiri i Paris mu Bufaransa, hagaragagazwa inyangamugayo 20 zizafasha imirimo urukiko muri uru rubanza.
Mu itangira ry’uru rubanza kandi hanasobanuwe uko iburanisha rizajyenda hanategekwa uburyo abatangahuhamya bazarindirwa umutekakano bahindurirwa amazina.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abasaga ibihumbi 10 biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bahungiye, kuri ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza.
Ufatwa nka nyirabayazana cyangwa imbarutso y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri uyu musozi ni Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya“ Biguma”. Uyu yatawe muri yombi akaba agiye gutangira kuburanishwa mu rukiko rw’i Paris ho mu Bufaransa.
Abaharokokeye bahamya ko iyo ataba we kwirwanaho hakarokoka benshi byari gushoboka.
Bamwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, baganiriye n’itsinda ry’Abanyamakuru babarizwa mu muryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro- PaxPress, bakora ku nkuru z’Ubutabera, bahamya ko kwirwanaho hakarokoka benshi mu Batutsi byari gushoboka iyo uyu wari Jandarume (nka Polisi kuri ubu) Hategekimana Filipo atazana abajandarume yari ayoboye kwica Abatutsi.
Bavuga ko mu gihe bari bahungiye kuri uyu musozi bavuye hirya no hino, hagiye haza ibitero bya zimwe mu nterahamwe n’intagondwa z’Abahutu bashakaga kubica ariko ntibabashe kugira icyo bakora kuko birwanagaho bakoresheje amabuye, bagasubizayo ibyo bitero.
Nyuma ngo baje kugamburuzwa na Jandarume Hategekimana Filipo n’itsinda yari ayoboye ari nawe waje bagota umusozi wose aba ari nawe urasa bwa mbere, abatutsi batangira kwicwa.
Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, avuga ko ibitero byo kwica Abatutsi bari kuri uyu musozi byakozwe kenshi ndetse ku munsi hakaba ubwo abicanyi baza inshuro ebyiri ariko kubwo kwirwanaho bakoresheje amabuye yari kuri uyu musozi bakabisubizayo ntacyo bakoze ndetse bamwe bagakomeretswa n’amabuye babateraga birwanaho.
Ati: “Hatangiye kuza ibitero by’abantu bitwaje intwaro gakondo; Imihoro, Amacumu, Impiri, ariko kubera ko uyu musozi nyine twari twahungiyeho wari umusozi ugizwe n’amabuye menshi kandi baturukaga hepfo yacu tubareba, Abatutsi ntibatumaga babegera. Birwanyeho bakoresheje amabuye ibitero bigasubirayo, bugacya bakagaruka. Hari n’igihe ku munsi bazaga inshuro ebyiri ariko kubera uko umusozi uteye baza abantu bakirwanaho bagasubirayo ntacyo bakoze ndetse bamwe twaranabakomeretsaga bagataha bakomeretse ku buryo bunakabije”.
Akomeza avuga ko bamaze kubona ko ntacyo bazakora aribwo haje abajandarume n’Abapolisi bayobowe na Hategekimana Filipo bitaga Biguma, umusozi uragotwa, bamaze kubona ko ntawapfa kubacika, atanga ikimenyetso cya mbere cyatumye abicanyi birara mu batutsi barabica.
Ati: “Abari basanzwe baza muri ibyo bitero bikubye inshuro zirenga nka 10. Batangiye gukora (kwica) ari uko uwari Umuyobozi wari uyoboye Jandarumori y’i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga “Biguma” yamaze kubona ko bamaze kuwugota wose.
Niwe watanze ikimenyetso cya mbere cyo gutangira kwica. Yigiye imbere asiga abandi mu ntambwe nka zingahe…., niwe wabanje kurasa nko kubaha sinye (ikimenyetso) yo gutangira kwica”.
Akomeza avuga ko uyu ariwe Mbarutso, nyirabayazana w’iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure kuko iyo ataba we bajyaga kwirwanaho.
Ubwo urubanza rw’uyu mugabo rwakomezaga kuri uyu wa gatatu havutse ikibazo cy’imyorondo y’uregwa, aho yavugaga ko yitwa Hategimana Phillipe Manier nyamara uregwa azwi ku izina rya Biguma.
Urukiko rwavuze ko hari abantu 2, aribo Hategekimana Phillipe wagizwe umwere n’inkiko gacaca na Hategekimana philipo uzwi nka Biguma wahamijwe ibyaha n’inkiko Gacaca.
Parti civil yasabye ijambo ivuga ko uri mu rukiko ariwe Hategekimana phillipe, alias Biguma kandi ko ariwe wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Muyira bityo ko ntacyo gushidikanywaho.
Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya “Biguma” havugwamo Umusozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwaga Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.
Philippe (Filipo) Hategekimana wari uzwi nka “Biguma” w’imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef, aba muri Gendarmerie ya Nyanza.
Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n’ibyo gucunga umutekano
Yafashwe muri Werurwe 2018 i Yaounde, ajyanwa mu Bufaransa muri Fevrier 2019 ahita anafungwa.
Uyu uzwi nka Biguma yarari mu rukiko kandi yakomeje guhakana ibyaha aregwa.






















