Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Wa musore ukekwaho kwica Se akamwambura ibihumbi 400 yafashwe

Friday 22 July 2022
    Yasomwe na

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu karere ka Rutsiro humvikanye inkuru yababaje ababyeyi y’umusore wivuganye Se amuziza amafaranga ibihumbi 400 agira ngo ayamwake agahita anatoroka, kuri ubu yatawe muri yombi basanga amaze kwinezezamo make muri yo.

Mu gitondo cyo kuwa 20 Nyakanga 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umusaza witwa Ugirirabino Aloys bikekwa ko yishwe n’umuhungu we atorokana amafaranga ibihumbi 420Frw yari yagurishijwe inka.

Habimana Evariste ufite imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi ho mu kagari ka Rurara warimo ashakishwa yaje gutabwa muri yombi atarenze umutaru, kuko yafatiwe mu murenge wa Gihango.

Aho yafashwe mu masaha ashyira saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022, akaba yasanganwe amafaranga ibihumbi 394,100 Frw kuyo yari yatwaye se ibihumbi 420 Frw, akaba yahakanye ko ariwe wamwivuganye ariko akaba yemera ko ayo mafaranga ariwe wayibye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yavuze ko Habimana Emmanuel yatawe muri yombi.

Ati “Nyuma yuko Hamenyekanye amakuru y’ubwicanyi ahavuzwe haruguru ubwo umusaza witwa Ugirirabino Aloys yishwe anigishijwe ikiziriko harakekwa umuhungu we witwa Habimana wahise atoroka bikimara kuba bkekwa ko yaba yamuhoye amafaranga 420 Frw yari yagurishije inka kuwa 19 Nyakanga 2022.”

Mwenedata avuga ko Habimana yafashwe ku bufatanye bwa Polisi na RIB, aho yafatiwe mumudugu wa Nduba, akagali Congo nil, umurenge Gihango muri aka karere ka Rutsiro.

Habimana Evariste kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 65 rivuga ko Habimana aramutse ahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica yahanishwa igifungo cya burundu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru