Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

u Rwanda rwatangiye gupima icyorezo cya Ebola

Tuesday 30 October 2018
    Yasomwe na

Iki cyorezo kiri guhitana abantu benshi muri iyi minsi u Rwanda rwagihagurukiye, nubwo muri iki gihu iyindwara itaragaragaramo ni ngombwa gutunga ibikoresho wakwifashisha mu kuyipima iyo ndwara uwo bayisanganye agahabwa imiti.

Ibi byaganiriwe kuri uyu wa 2 tariki ya 30 ukwakira 2018, mu kiganiro nyunguranabitekerezo, n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahor (Pax Press) wagiranye na Minisiteri y’ubuzima ndetse(Minisante) n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC), aho bareberaga hamwe uko hakumirwa indwara ya Ebola.

Dr Muvunyi Zubera, umuyobozi ushinzwe ubuzima rusange muri Minisiteri y’umuzima avuga ko, Nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ngo abavayo bose bapimwa Ebola.

Mbere u Rwanda rutaragura ibikoresho byarabagoraga gupima Ebola kuko byasabaga kujya kuyipimisha muri Uganda, magingo aya iki kibazo cyarakemutse.

Agira ati”Kugeza ubu mu Rwanda dufite ubushobozi bwo gupima icyorezo cya Ebola, kuko mbere byaratugoraga kuyipima, urumva byadusabaga kujya kuyipimisha mu gihugu cya Uganda urumva iyi n’intambwe nziza u Rwanda tumaze kugeraho.”

Dr Muvunyi Akomeza akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye kurwanya indwara ya Ebola n’izindi ndwara kuburyo buhagije.

Mu itangazo minisiteri y’ubuzima (Minisante) yashyize ahagaragara yahumurije abanyarwanda, ivuga ko yiteguye mu buryo bwose guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola igihe cyaba kigeze mu Rwanda arinayompamvu bakoze ibishoboka byose bakagura ibikoresho byo kuyipima.

Yagize iti “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego irahumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda, kuko yiteguye bihagije kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo rezo cya Ebola.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yasabye abanyamakuru bari bateraniye muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo, gukangurira abanyarwanda kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

Icyorezo cya Ebola Kibangamiye umutekano w’u Rwanda, ugaragaje ibimenyetse byayo asabwe kwihutira kujya kwa muganga, ndetse no gukomeza kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru