Bamwe mu banyarwanda bafite Virusi itera Sida n’izindi ndwara zitandura barasaba Leta y’u Rwanda ko yakongera ikabibuka, igashyiraho uburyo abivuza izo ndwara zikomatanyije bashyirirwaho umunsi umwe wo kujya gufata imiti badahojeje akarenge kwa muganga.
Aba barwayi baganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, ubwo yari abasanze i Kigali, aho basobanurirwaga uko bashobora kuzajya bigasha mu bihe biri imbere, leta nibyemera, bavuze ko ingendo bakora bajya gufata umuti w’imwe mu ndwara bafite zijya ziyongeraho izindi zo kujya gufata indi miti y’izindi ndwara bikomatanyije, ubuzima bwabo bugahora m ngendo ntibabashe no kugira ikindi bakora.
Umwe muri bo wivuriza i Kabuga mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko urugendo rw’imiti yarutangiye mu 2000 ubwo yamenyaga ko afite HIV hahenda haziraho n’izindi ndwara zitandura.
Yagize ati: "Hari abantu barwaye kandi bafafite n’ubushobozi bwo kubona tike zo gukora ingendo. Icyo nasaba nuko ubwo buvuzi bwatwegera, bukaba hafi noneho hahandi ufata imiti y’ubwandu (HIV) ukahafatira na ya miti ya diyabete n’uw’umuvuduko w’amaraso kugira ngo bitworohereze.
Hari abantu bashobora kuba batuye kure, kugira ngo abone rendez-vous ebyiri z’umunsi umwe ni gake; hari igihe umunsi umwe ubona rendez-vous yo mu miti ya HIV hakazaba n’indi rendez-vous kubera ko tutari kumwe yo kujya gufata indi y’izindi ndwara. Iyo utuye kure nk’ahantu ushobora kugenda kuri moto ya 500frw, iyo ugeze kwa muganga nturi bujye guca ku bandi barwayi usanze, urahagarara utonde umurongo, ukageraho ugasaba imbabazi ngo mumbabarire njye imbere mfate imiti ya diyabete, ugatangira kubasobanurira uko urwaye."
Akomeza agira ati: "Leta turayishimira ko iyo miti twayibonye pe, ariko bibaye ngombwa bakadusabira, niba ari ku kigo nderabuzima iyo miti ikaba iriyo, niba ari ku bitaro ikaba iriyo, noneho bagahuza izo rendez-vous, noneho ya rendez-vous yahura wowe ukagenda uvuga uti ndajya muri iyi serivisi nimvayo ndajya muri iyi ya nyuma."
Mugenzi we avuga ko kuva mu 2001 amenye ko afite HIV yaje kwisanga yarafashwe na diyabete ivuye kuri ya HIV.
Akomeza agira ati: "Akenshi ngira imbogamizi iyo dusanze kwa muganga nta miti ihari, ahandi ngira imbogamizi hari igihe rendez-vous zihura, kuri HIV no kuri diyabete. kuko mba nturuka kure i Rwamagana nza Kabuga ya Masaka ugasanga nabyo birambangamiye.
Icyifuzo mfite, kandi ntekereza ko Muzehe wacu Perezida Kagame atabyanga, kubera ko yatanze imbaraga nyinshi kugira ngo imiti tuyibone. Guhuza izo serivisi nabyo bizakunda, kuri tike kandi no mu gihe twagize intege nkeya z’umubiri byadufasha."
Aba barwayi bavuga ko bitewe nuko izi ndwara zibasira cyane abakuze usanga kugeza ubu bamwe muri bo batoroherwa no guhora mu nzira za rendez-vous zo kujya gufata imiti agafata umwe indi akayireka ubuzima bwo bukaba buri kujya hasi kuko butabonye imiti ku gihe, cyane ko kujya kuvurwa no gufata imiti bisaba kubanza gusaba transfere ku kigo nderabuzima uko rendez-vous igeze.
Ku ruhande rw’Umuryango Rwanda NCD alliance wita ku barwaye indwara zitandura, usanga kugira ngo izo mvune zose abarwayi bataka zo guhora kwa muganga zigabanuke na Leta yoroherwe, hashyirwa mu bikorwa uburyo batekereje bwo guha ubushobozi abarwayi bakifasha, "Community-Led Monitoring".
Haragiyimana Samuel, ni umukozi wa RNCD Alliance, avuga ko baje gusanga aribwo buryo bworohereza umurwayi.
Akomeza agira ati: "Kuko umurwayi hari byinshi akenera bitandukanye ariko iyo atabigizemo uruhare usanga hari ibintu bimwe na bimwe bitakara kandi biri ngombwa. Ubusanzwe uko gahunda y’ubuzima yubatse haba hari abantu babyigishijwe, babihuguriwe, bakurikirana abarwayi umunsi ku munsi kwa muganga, ariko iyo bigeze mu kubaha ubufasha mu kwivuza no mu bujyanama butandukanye usanga hari amakuru amwe n’amwe atakara bitewe nuko umurwayi hari ubuzima abayemo bwa buri munsi ataza ngo akubwirire icyarimwe muri wa mwanya muto yaje kwa muganga, nabwo umunsi umwe muhura mu kwezi ariko haramutse hariho uburyo abarwayi ubwabo bakurikirana ibyabo baba babyumva neza, babizi, icyo gihe byakorohereza n’abakora ubuvuzi kuzajya babaha serivisi zinoze kandi zihuse."
Bwana Haragurimana atanga urugero ku barwayi ba diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) aho usanga bajya kwa muganga niburanrimwe mu kwezi gukoresha ibizamini, nyamara imiti bahabwa bashobora no kuyisangishwa muri kominote babamo babifashijwemo n’ababihuguriwe nk’uko bikorwa ku bajyanama b’ubuzima bavura indwara zirimo na malaria n’ab’igituntu.
Imvune z’abivuza indwara zitandura zo zongeraho n’igiciro cy’imiti kitaboroheye aho umunsi umwe umurwayi yitwaza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 20 000 frw utahariyemo n’imiti ashobora kubura akazayinywa ikindi gihe abashije kuyibona nabwo akayigurira nta bwishingizi.
Samuel Mutungirehe, Umwanditsi

























