Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyamasheke: Arasaba ubufasha bwo kwivuza igufa ryo mu itako kubera bamuciye menshi

Thursday 29 May 2025
    Yasomwe na

Quesies Mukarwigema w’imyaka 80 wo mu mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Shangi, ho mu Murenge wa Shangi, asaba ubufasha bwo kwivuza igufa mu itako kuko ryavunitse maze kwa muganga bakamuca asaga miliyoni eshatu. Kandi ntazo afite.

Umukecuru Quesies Mukarwigema umunyamakuru w’ibitangazamukuru bya Flash ubwo yamusuraga yamusanze yicaye ku bururi mu nzu, avuga ko kugirango ahave bisaba ko hari abantu bagomba kumuterura.


Ubu burwayi abumaranye imyaka irenga itanu.

Ati “Ni kubyutswa, ni guterurwa, ni tuma aho ndyamye, nta kintu nshoboye na kimwe. Nuko meze ndyamye ku kirago, nubwo burwayi bwanye.”

Ni uburwayi amaranye hafi imyaka itatu nyuma yaho yavunitse agiye kureka amazi maze akajya kubitaro by’intara bya Bushenge, bakamubwira ko azajya kwivuriza mu bitaro bya CHUB mu karere ka Huye. Kuva icyo gihe arwariye mu rugo aho bigoye kubona amafaranga asaga miliyoni eshatu z’urwanda kugirango abashe gukira.

Ati “Amagufa yarasobanye, banshyiramo indege nayimaranye ukwezi n’igice, nikubise hasi mu muryango ndi kurebeka amazi ngwira umuryango, itako riravunika. Ngo ninshake miyoni eshatu ngo banjyane i Butare kandi ndi mu cyambere ndi n’umpfakazi.”

Izi ngorane azifashwamo n’umukobwa we Muhawenayo Adeline, uvuga ko agowe no kurwaza uyu mubyeyi.
Yagize ati “Ari ukumukarabya ni ukumuterura, ukamwicaza, ntumunyeganyeza kuko amatako aba ari kuribwa. Mbese ni ibibazo bikomeye cyane”


Quesies Mukarwigema w’imyaka 80 afite uburwayi bw’igufwa butuma atajya asinzira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Jeanne Mukamusabyimana ntiyitabye Telefone igendanwa, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru
80Uyu mukecuru avuga ko bimugoye kuko adasinzira agasaba ubufasha uwari we wese wabishobora akabasha kujya kubagwa.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru