Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abagore bipimisha batwite ishuro zitegangwa mbere yo kubyara bageze kuri 70%

Wednesday 19 September 2018
    Yasomwe na

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’imiryango Promundo na RWAMREC bwagaragaje ko ababyeyi bipimisha inshuro enye zagenwe mbere yo kubyara bavuye kuri 43% bakagera kuri 70% bitewe n’inyigisho ziandukanye bagiye bahabwa.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere tune, hagamijwe kureba umusaruro w’inyigisho ku buringanire n’ubwuzuzanye mu banyarwanda no kurwanya ihohoterwa hagati y’abashakanye, zatanzwe n’Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC.
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kabiri, bwakorewe mu turere twa Rwamagana, Nyaruguru, Karongi na Musanze.
Abatuye utwo turere bagiye bigishwa binyuze mu mushinga Men Care Bandebereho watangijwe mu 2013, ugamije gukangurira abagabo kugira uruhare mu guharanira kugira ubuzima bwiza bw’umugore n’imikurire myiza y’abana.

Umuyobozi Ushinzwe guhuza gahunda zo kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Anicet Nzabonimpa, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’amezi 21 abaturage bahuguwe, hagamijwe kureba impinduka zabaye.
Byaragaragaye ko hari impinduka muri utu turere uko ari tune, zirimo igabanuka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa ku bana.

Byagaragaye kandi ko hasigaye hari ugufatanya imirimo hagati y’umugore n’umugabo, ko abagore bahabwa ijambo mu byemezo by’urugo bavuye kuri 56% bagera kuri 79% Dr Nzabonimpa yavuze ko mbere yuko bahabwa inyigisho, abagabo benshi baherekezaga abagore babo bagiye kwipimisha byibuze inshuro imwe.

Ariko kuri ubu abagabo baherekeza abagore babo byibuze inshuro ebyiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Museruka David yavuze ko gushyira imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigizwemo uruhare n’umugabo, bifasha cyane ababyigishijwe kuko usanga nta hohoterwa rirangwa muri iyo miryango yabo
.
Yakomeje avuga ko benshi mu bagabo bumva ko guca bugufi mu rugo ari ubuganzwa ariko ko atari byo. Ati “Guca bugufi ni ugakora bimwe utakoraga kugira ngo urugo rwanyu rutere imbere, ntabwo ari ubuganzwa ahubwo ni uguteza imbere umuryango wawe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Rwamrec ku gikorwa cyiza bakoze.

Ati “Hari byinshi mwafashije akarere kacu mu guhindura imyumvire y’abaturage bacu mu kubaka ubumuntu, ndizera ko muzakomeza kudufasha no guhindura n’abandi bagifite imyumvire iri hasi.”

Uyu muryango uvuga ko ugiye kongera imbaraga mu kwagura ibikorwa byawo no mu tundi turere kugira ngo urusheho guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango nyarwanda, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru