Yanditswe na Nimugire Fidelia
Muri videwo yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yagaragaje umu polisi wo mu mujyi wa Kinshasa, uri gukururwa n’abaturage b’Abanyecongo bamujyanye kumufunga.
Uyu mupolisi bamushinje gutoteza abaturage bari bari gukoresha umuhanda yari arimo.
Ni abaturage bagizwe n’insorersore z’Abanyecongo bateruye uyu mugabo bamutwara amaguru adakora hasi, bavuga ko barambiwe gutotezwa nawe.
Si ubwa mbere abaturage binubira abapolisi bo muri iki gihugu kubera ukuntu bamunzwe na Ruswa, dore ko iyo umuhiseho atakwatse akantu biba ari amahirwe.
Ibi kandi harimo n’ababihuza n’imibereho yabo muri iki gihugu, bavuga ko n’ubwo ari abakozi ba Leta kugira ngo babone umushahara wabo biba ari amahirwe nk’andi n’ubwo nawo ari intica n’ikize.
Ibyo bituma abapolisi bahitamo kwihemba binyuze mu kwambura abaturage utwabo.






















