Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imikorere y’ibinini bashyira mu mazi bikabira

Thursday 25 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Bamwe bati ibi binini iyo wabyimenyereje nta kindi cyazakuvura, abandi bati ibi binini biba bifite ubukana bwo hejuru cyane n’ibindi binyuranye bivugwa kuri ibi binini

Ibinini bibira (Effervescent or carbon tablets) bikozwe ku buryo igihe cyose bihuye n’amazi bihita bishwanyuka ari nako bigenda bisohora gaz carbonique cyangwa dioxide de carbone (CO2) (iyi gazi iboneka mu byo kunywa byinshi bipfundikiye nka fanta.

Uku gushwanyuka igihe bigeze mu mazi bifata igihe gito cyane, binakora amajwi y’utubumbe duto duturagurika bituma bigaragara nkaho bibira. Umuti uri muri ubu buryo ukozwe nk’ikibumbe kimwe bashyira imbere muri kiriya kinini. Iyo ushatse kuwunywa, ufata cya kinini kimwe ukagishyira mu mazi hanyuma ukanywa urwo ruvange.

Mu kugeza uyu muti mu mubiri hari ibyiza byinshi ibinini bibira birusha ibinini banywa bisanzwe, bimwe mu byo twavuga:

Umuti banywa mu mazi urihuta mu kugera mu mubiri, kuko imiti y’amazi ikora vuba kurusha ibinini

Umuti ubasha kurenga mu gifu uba ari mwinshi ugereranyije n’ibinini kubera acide nyinshi iba mu gifu, rimwe na rimwe ikunda kwangiza ibinini bihekenywa.

Ku bantu batinya kumira ibinini, ubu buryo buroroshye kuko bibasaba kunywa gusa

Ku bagira iseseme iyo banywa ibinini, ibyo bashyira mu mazi niyo wagira ikibazo cyo kuruka nyuma, umuti uba wamaze kugera mu mubiri uba ari mwinshi.

Ubu buryo bwo kunywa imiti mu mazi, bwatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1700, aho bwamamaye cyane ni iburayi uretse ko na amerika ubu abarwayi benshi aribwo bahitamo kunywa imiti ikindi twababwira ni uko bworohera n’inganda zikora imiti kuko byoroshye kuyitwara no kuyifunyika.

Src: doctricimo.fr

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru