Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Mu ntara ya Java yo mu Burengerazuba bwa Indonesia abantu basaga 56 bahitanwe n’umutingito ukomeye wari ufite manyitide ya 5.6.
Kuri uyu wa mbere, Guverineri wa Java, Ridwan Kamil, yemeje ko abantu 56 babuze ubuzima bazize umutingito wibasiye cyane umujyi wa Cianjur, nko mu birometero 75 mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru, Jakarta.
Ridwan yagize ati: “Hariho abaturage bafatiwe ahantu hitaruye… ku buryo dukeka ko umubare w’abakomeretse n’abapfuye uziyongera uko ibihe bigenda bisimburana.”
Amakuru dukesha Bwiza, avuga ko Indonesia iherereye mu cyiswe “Pacific Rig Fire”, ahantu hakunze kurangwa imitingito ya hato na hato, aho Plates zitandukanye ku butaka bw’isi zihurira kandi bigatuma habaho imitingito.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibiza (BNPB), cyatangaje ko abantu 23 bashobora kuba bakiri munsi y’amatongo y’inyubako zasenyutse. Umuvugizi Abdul Muhari yavuze ko inzu zirenga 1.770 zangiritse kandi abantu bagera kuri 3.900 bakuwe mu byabo.























