Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

"Indwara zititaweho u Rwanda rwazitayeho"

Wednesday 7 February 2024
    Yasomwe na

Hari indwara zimwe na zimwe Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS, cyangwa WHO) ufata nk’izitaritaweho mu kuzirwanya no kuzivura, u Rwanda rwo ruvuga ko nta ndwara rutitaho haba mu muzikangurira abaturage kuzirinda no kuzivura

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo nda n’izindi ndwara zititaweho, gusa ngo abakuru ni bo bugarijwe cyane kuko abagera kuri 48% ari bo bazirwaye.

Mu ndwara 20 zititaweho uko bikwiye, 7 ni zo zikunze kugaragara mu Rwanda ari zo, inzoka zo mu nda, Teniya, igicuri, Bilaliziyoze, ubuheri cyangwa shishikara, imidido cyangwa ibitimbo, kurumwa n’imbwa no kurumwa n’inzoka.

Izo ndwara zagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024 , ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Indwara Zititaweho (NTDs).

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’indwara ziterwa n’udukoko duturika mu masazi, Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko umubare w’abarwara indwara zititaweho n’iziterwa n’umwanda wagabanyutse, kandi ko bishoboka ko zarandurwa burundu.

Ati: “Birashoboka cyane ko twazirandura burundu, kuko ni indwara zizwi, tuzi uko zandura, tuzi aho zandurira, tuzi n’icyakorwa kugira ngo tuzirinde. Byumvikane ko iyo uzi ikibazo ukamenya igisubizo ntabwo byagorana ko mu myaka 7 dufite cyangwa 6 isigaye tuzirandura, ariko bisaba ubufatanye bwa twese, cyane ko inyinshi ziterwa n’isuku nke.”

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho washyizweho n’ibihugu byose bigize uyu mubumbe, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dushyire hamwe, dukore, turandure indwara zititaweho.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru