Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

Israel igiye guhambiriza Abakongomani

Friday 9 September 2022
    Yasomwe na

Urukiko rukuru rw’i Yeruzalemu rwatangaje ko Leta igiye kwirukana ku butaka bwayo abaturage bakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babayo mu buryo budakurikije amategeko.

Ni umwanzuro urukiko rwatangaje ko uzashyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 8 Ukuboza 2022.

Birareba kandi n’abateremerewe kuhaba nk’impunzi.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari abaturage 225 bari muri Israel bahageze bavuga ko bahunze ibice birimo imirwano mu gihugu cyabo.

Israel ivuga ko abo baturage batazurizwa indege ku ngufu ngo basubizwe iwabo mu gihe cyose amadosiye yabo asaba guhabwa uburenganzira bwo kuba impunzi atarasuzumwa ngo yemezwe cyangwa se yangwe.

Muri rusange, abaturage 400 bakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibo baba muri Israel.

Bari mu byiciro byose by’imyaka y’ubukure.

N’ubwo urukiko rwemeje ko bariya bantu batagomba gushushubikanywa ngo basubizwe iwabo ibyabo bitabanje gusuzumwa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Israel witwa Ayelet Shaked we yari yategetse ko bahambirizwa bakagenda bitarenze iminsi 30.

Umucamanza witwa David Gidoni yanenze iki cyemezo cya Shaked avuga ko kitari gishyize mu mu gaciro.

Iki cyemezo cye kandi cyamaganiwe kure n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavugaga ko hari abantu benshi bakomoka muri DRC barebwaga n’icyemezo cya Shaked kandi mu by’ukuri bari bamaze igihe kirekire muri Israel.

Shaked kandi anengwa ko yari yanzuye ko biriya bikorwa ariko agafata icyemezo atarabona igisubizo yari yatse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru